Published Monday , on 15 July 2019, 20:13:13 by Uwimana Joselyne

Umugabo witwa Nkundizana Cyprien wo mu kigero cy’imyaka 33 wo mu murenge wa Kagogo, Akagari ka Ka Nyamabuye mu Karere ka Burera, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we witwa Ingabire Consolee, bikabaviramo kurwana, yahise yiyahura akoresheje umugozi.

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 14 rishyira tariki 15 Nyakanga 2019, ubwo uyu nyakwigendera yatonganaga n’umugore we Ingabire Consolee bikabaviramo kurwana, nyuma abayobozi baza guhosha aya makimbirane, basaba umugore kureba aho yacumbika ikibazo kigakemurwa bukeye, nibwo bahageze basanga umugabo yimanitse mu mugozi.


Agahinda ni kose mu baturanyi batabaye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Butoyi Louis, yemeje aya makuru, anavuga ko batunguwe n’ibyabaye kuko urwo rugo nta makimbirane yari asanzwe aruvugwamo.

Butoyi agira ati, ”Nibyo koko aya makuru twayamenyeshejwe mu gitondo, inzego dukorana zitubwira ko uwo Nkundizana yiyahuye, gusa ngo byabanjirijwe n’amakimbirane yavutse hagati y’uwo mugabo n’umugore we, umukuru w’umudugudu arabihosha, basaba uwo mugore kureba aho arara ikibazo kigakemurwa mu gitondo, bukeye nibwo umugore yagiye kureba mudugudu ngo bakemure ikibazo, bagiye basanga umugabo yarangije kwiyahura”.

Abaturage baturanye n’uyu muryango bo bemeza ko n’ubwo muri uru rugo batatonganaga buri munsi, ariko ngo hari ubwo bagiranaga amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Nkundizana Cyiprien asigiye umugore we abana babiri, ubu umurambo we ukaba wajyanywe ku bitari bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’abaganga.