Published Friday , on 12 July 2019, 00:02:54 by Christophe Hitayezu

Mu rwego rwo kwegera abaturage no kubakemurira ibibabzo, ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye abaturage b’Imirenge ya Gatebe, Kivuye na Butaro mu Karere ka Burera, anabasaba kubaka umuryango mwiza urangwa n’ubufatanye bw’umugabo n’umugore.

Mu ijambo rye, Guverineri yasabye abaturage gukomeza kubungabunga umutekano, gusigasira ibyagezweho no kwirinda kwambuka umupaka baciye mu nzira zitemewe.

Yanabasabye kandi kubaka umuryango mwiza, urangwa n’ubufatanye bw’umugabo n’umugore, bagamije iterambere ryawo. Kuri iyi ngingo, Guverineri Gatabazi yagiriye inama abagabo yo gukunda abagore babo mu rwego rwo gutegura amasaziro yabo meza.

Yanahatangiye ubutumwa bujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge, kugira uruhare mu gukumira icyorezo cya Ebola, n’ibindi.