Published Monday , on 6 May 2019, 20:07:32 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu ijoro rishyira tariki ya 6 Gicurasi 2019, zimwe mu nyubako zigize ishuri ryisumbuye rya Rejina Pacis riherereye mu murenge wa Bungwe zagurukijwe n’umuyaga.

Umuyobozi w’iri shuri, Habiyaremye Jean Damascene yemeje aya makuru agira ati ’’Muri iri joro ryakeye imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yagurukanye ibyumba bitatu, ariko tugira amahirwe nta muntu wahaburiye ubuzima’’.

Habiyaremye yabwiye NONAHA.com ko iri shuri ryubatswe mu mwaka 2014, aho riri hakaba ari ahantu hejuru ku buryo umuyaga kwangiza inyubako byoroshye.

Anavuga kandi ko abaturage baturanye na ryo baraye hanze kubera umuyaga wari mwinshi ariko nta yandi mazu yagurutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko bakoze ibishoboka byose ngo abanyeshuri badahagarika amasomo, bakaba bafashe ibyumba byari bisanzwe bikoreshwa iyindi mirimo birimo icyumba kifashishwaga n’abarezi kandi ko bagiye gushaka uburyo baha amabati iri shuri kuko inkuta zitangiritse, kugirango nko mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu ibi byumba byongere bikoreshwe.