Published Monday , on 30 July 2018, 13:28:45 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abagize imiryango biturutse ku nda zitateganyijwe ziterwa abana babo bikabakururira ubukeneye mu miryango yabo.

Abaturage bavuga ko muri uyu murenge bimaze kuba nk’umuco kuko abana bawukomokamo usanga barabigize akamenyero, ababyeyi bakabibonamo ikibazo gikomeye.

Kankera Pascasie yagize ati ”Abana bacu rwose barakabije mu gutwara inda kuko iwanjye arahari wabyaye, ikibazo usanga jye naraboneje urubyaro ariko we akabyara, ubwo ibibazo bihita byiyongera kuko haba hajemo ibindi byo kugura mituweri ugasanga gutunga uwo mwana na cyo ni indi kibazo kuko bidukururi ubukene bukabije mu muryango”.

Mukeshimana Solange nawe agira ati "Aba bana badukururira ubukene kuko ujya kubona ukabona aratwitwe kandi ubwo abo ufite na bo uba utabashoboye hakaba hiyongereyeho abandi, ikindi abagabo bazibatera ntabwo babafasha bahita babatererana”.

Butoya Louis ni umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Kagogo nawe ahamya ko ikibazo cy’abana batwa inda gihangayikijishe, agira ati ”Ikibazo cy’abana batwara inda kirahari koko urebye gitetwa n’abagabo bakora mu birombe, nibo ahanini bahohotera abo bana, iki kibazo tugiye kugikurikirana kandi tugishyiremo imbaraga kuko twahagurukiye umugoroba w’ababyeyi, ibyo bizadufasha guhugura abo bana”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije kandi ko bagihagurukiye, agira ati ”Ikibazo tugomba kugihagurukira twese nk’abayobozi kuko bikurura ibibazo byinshi mu miryango, uretse n’ubukene biteza n’ubwumvikana buke mu miryango, inzangano za hato na hato,... Tugomba kubishyiramo imbaraga kandi tugakurikirana n’abagabo babateye inda bagahanwa, bizadufasha kubigabanya ndetse bikanacika”.

Muri iyi ntara habarurwa abana basaga 3000 batewe inda, ariko abazibatera bo ntibakunze kumenyekana n’abamenyekanye abaturage bavuga ko akenshi bahita bambuka umupaka bakigira hanze y’igihugu.