Published Wednesday , on 5 February 2020, 17:58:52 by Naomi Irakoze Mugaragu

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma, ku rwego rw’igihugu byabereye mu karere ka Burera, hanatangijwe ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika ku nsanganyamatsiko igira iti ’’mumpe urubuga nsome’’, bugamije gutoza abana gusoma no kwandika.

Ubutumwa bwose bwatangiwe aha bwari bugamije kumvikanisha ibyiza byo kumenya gusoma ukiri muto, aho hasabwe ubufatanye bw’abantu bose ngo abana bagire umuco wo gusoma bakiri bato.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Mulindwa Samuel, avuga ko ibibazo bijya bibaho byo guta amashuri ndetse no kubura ireme ry’uburezi, biterwa no kutagira umuco wo gusoma ukiri muto. Agira ati: "Umwana wamenye gusoma no kwandika akiri muto, aba afite impamvu yo gukunda kuguma mu ishuri kuko ibyo arimo aba abikunze, kandi n’ibyo mwarimu abigisha biraborohera kubifata, akaba ariyo mpamvu ubu bukangurambaga bwatangijwe tugomba kubugiramo uruhare twese dufatanyije."


Mulindwa Samuel, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi

Uhagarariye ibikorwa bya USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yibukije abantu ko kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda buzamuke, bisaba ko rugira abaturage bazi gusoma. Agira ati: "Gushyigikira abana kwiga gusoma ni ingenzi cyane, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abana bamenye gusoma bakiri bato, bibafasha mu myigire yabo y’ahazaza, iyo abanyeshuri 10 bari mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bamenye gusoma, ubukungu bw’igihugu buzamukaho 0.3% ku mwaka."


Leslie Marbury uhagarariye ibikorwa bya USAID mu Rwanda

Abandi bafashe ijambo barimo umuyobozi w’akarere ka Burera, abakinnyi b’urunana, n’umubyeyi watanze ubuhamya, bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abantu kugira umuco wo gusoma ari ngombwa, bakaba bakwiye kubifashamo abana, baba ababyeyi, abavandimwe b’abana ndetse n’abarezi.

Uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB, yavuze ko ibyavugwaga by’uko ushaka guhisha umunyafurika amuhisha mu gitabo, byabaye amateka kuko hari gushyirwa imbaraga mu muco wo gusoma, anagaruka ku irushanwa ryiswe "Andika Rwanda", rigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Buri mwaka hakaba handikwa ibihangano biboneye, bishimishije kandi bikubiyemo inyigisho ku munyeshuri uzabisoma. Hanyuma abatsinze bagahabwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri.

Ubu bukangurambaga buhuriweho n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro ’’Soma Rwanda’’, bugamije ko nibura umwana agomba gusoma iminota cumi n’itanu ku munsi. Umwana kandi afite uburenganzira bwo guhabwa igitabo akagisomera mu isomero ryo ku ishuri cyangwa akagihabwa akagisomera iwabo, ariko akigishwa kugifata neza ndetse akagitirura. Umubyeyi asabwa kwita ku myigire n’imisomere y’umwana we, yabona adatahana igitabo cyo gusoma, akaba yajya ku ishuri akabaza kuko ibitabo bihari byanatanzwe mu turere twose.