Published Thursday , on 28 November 2019, 22:47:25 by Christophe Hitayezu

Ku uyu wa kane tariki 28 Ugushyingo 2019, ubwo icyiciro cya mbere cy’itorero Ingamburuzabukene ryatangiye tariki 21 Ugushyingo cyari muri Kora ndebe, intore 497 zikora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi zatereye ibiti by’imbuto ingo 1127 zo mu kagali ka Ntaruka ko mu murenge wa Kinoni. Guterera buri rugo ibiti bitandatu byazifashije kubahiriza gahunda ya Leta iherutse gutangizwa yo kugira nibura ibiti by’imbuto bitatu kuri buri rugo.

Nteziryayo Evase ni umwe mu baterewe izi mbuto, avuga ko urubuto yari afite ari indimu gusa nayo ikaba itaratangira kwera, ko imbuto baterewe batari bazifite, avuga ko nk’amatunda usanga ikiro kigura 400frw, ushaka tubiri agatanga 100Frw, ibi bikaba bituma bumva ko kuzibona buri munsi ari iby’abifite.

Mukandayisenga Donatille avuga ko yishimiye imbuto yaterewe kuko bizafasha mu mirire, agira ati “Tuzi ko ari intungamubiri zirinda indwara, bizadufasha mu ngo mu kurwanya imirire mibi. Ino ikibazo cy’imirire mibi kirahara kandi benshi ntibabona uko barya imbuto kuko zihenda, usanga ikinyomoro kimwe ari 50frw, avoka nayo ari 50frw, si benshi babasha kuzigura”.


Intore yateraga iri kumwe na nyiri urugo mu rwego rwo kumwerekera no kumuha inama zo kubibungabunga

Ntakirutimana Corneille ushinzwe igenamigambi muri NAEB akanakurira ibikorwa by’itorero ry’Ingamburuzabukene, agira ati, “Gutera imbuto ziribwa, ubusanzwe hari gahunda yo gutera ibiti bitatu ariko ibyakozwe uyu munsi byo birenze bitatu, aho twakoreye buri muturage yagiye ahabwa ibiti bitandatu bigizwe n’igiti cya Avoka, bibiri by’amatunda, ndetse n’ibinyomoro bitatu. Ibyo byose byakozwe kugirango intore zigaragaze ko ibyo zatojwe zabifashe hagamijwe kunoza imirire myiza no kongera umusaruro.”

Ntakirutimana avuga ko nyuma y’umwaka umwe ibinyomoro bizaba byatanze umusaruro nyuma y’imyaka ibiri iby’avoka na byo bikazaba byatanze umusaruro.

Avuga ko Kora ndebe ari ukugirango buri wese yibaze ati ntahanye iki, biryo bagende aho basanzwe bakorera naho babishyire mu bikorwa, kandi ko biyemeje ko igihe cy’umuganura bazahura bakarebera hamwe aho bageze babishyira mu bikorwa.

Uretse imbuto kandi, hanafashijwe koperative Isugi gukomeza kongera ubworozi bwayo bw’amafi, hakaba hatewe amafi agera ku bihumbi bine ndetse anaherekezwa n’ibiryo byo kuyatunga amezi atatu bingana na toni imwe n’ibiro bisaga magana atatu.


Bahawe abana b’amafi ya Tilapia

Gahunda y’ibiti by’imbuto bitatu kuri buri rugo mu Rwanda hose, yatangijwe ku mugaragaro tariki 31 Ukwakira 2019 na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa mu birori byabereye mu karere ka Rutsiro.