Published Tuesday , on 23 July 2019, 19:30:02 by Uwimana Joselyne

Mu biganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Burera, yagaragaje ko ikibazo cy’abana babyarira iwabo gikomeye aho imibare y’aba bana igera ku 1852 mu myaka itatu gusa.

ACP Thed Ruyenzi wari uhagarariye Polisi y’igihugu muri ibi biganiro, yagize ati, "Birababaje kuba guhera mu mwaka wa 2016-2018 hagaragara abana basaga 1852 bose babyariye iwabo mu karere kamwe gusa, ni ukuvuga ko hafi buri rugo hagaragaramo umwana wabyaye, turasaba ababyeyi ndetse n’abayobozi gukurikirana abana, ababyeyi bakareka amakimbirane bakabana neza kuko iyo imiryango itumvikana niho hava guta umuco kw’abana bikabaviramo kubyara cyangwa no kwishora mu mirimo ivunanye mu birombe nahandi, ibyo byose bituma havamo izo nda".


ACP Thed Ruyenzi

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro batashye bafashe umwanzuro ko bagiye gukaza inyigisho zajyaga zitangirwa mu mugiroba w’ababyeyi, ndetse no mu bimina.

Mukeshimana Jane yagize ati, "Mu mwanzuro twafatiye aha harimo uwo gushyiraho amatsinda y’ababyeyi yo kujya duhugurana ku buryo bwo kwita ku miryango yacu, ndetse mu mugoroba w’ababyeyi tukabigarukaho cyane no mubimina dukora, ibyo turizera ko bizadufasha guca izi nda zitateganijwe abana bacu babyara buri munsi"