Published Wednesday , on 23 January 2019, 19:46:36 by Jean Claude Muvunyi


Utugari twose tugiye gushyirwamo amavuriro azajya aha abarwayi ubuvuzi bonoze badakoze urugendo runini, tumwe mu tuyasanganywe yongererwe ubushobozi kuko hari zimwe muri serivisi atatangirwagamo nko kubyaza n’ubundi buvuzi bwisumbuye.

Gushyiraho amavuriro bizatuma umurwayi akora nibura urugendo rw’iminota 25 kugira ngo agere aho abonera ubuvuzi mu gihe yagendaga iminota isaga 50 ngo agere ku kigo nderabuzima.

Ibi byari bisanzwe mu ntego u Rwanda rwihaye y’imyaka irindwi, ariko Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane yadutangarije ko bizarangira mu gihe gito kiri imbere kuko hari n’uturere twamaze kugera ku ntego yo kugira amavuriro kuri buri kagari nka Nyanza, Burera na Gisagara, ndetse na Nyagatare na Bugesera bitarenze mu kwa kane bakazaba barangije kuko ngo bafite umuvuduko ushimishije

Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo izamara iminsi ibiri, aho bari kwiga uko ubufasha mu buvuzi bwatangirwaga kuri aya mavuriro bwakongerwamo imbaraga maze umuturage akajya avurirwa hafi kandi neza.

Yagize ati "Poste de sante kuri buri kagari ni igisubizo ku banyarwanda kuko bizabagabanyiriza urugendo ndetse bakanisuzumisha indwara zitandura hakiri kare ku buryo uwasanga arwaye yakurikiranwa hakiri kare agakira".

Ikindi Gashumba asanga aya mavuriro azamara, ni ukorohereza abajyanama b’ubuzima mu ngendo bakoraga kuko bahuriraga ku bigo nderabuzima mu nama zitandukanye no gufata imiti, aho bakoraga urugendo rusanga iminota 50

Dr Rutagengwa Wiliam uyobora ibitaro bya Nyamata yemeza ko ukongera ubufasha buzatangirwa muri aya mavuriro bizorohereza abarwayi ndetse n’abaganga bakabasha kwegera abaturage bakabasobanurira ibyiza byo kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze dore ko hari umuco wo kumva ko niba ntaho umuntu ababara aba ari muzima.

Byitezwe ko muri aya mavuriro hazongerwa abakozi ndetse na Laboratoire kuko byagiraga umuganga umwe hakanakoreshwa ubusuzumyi butimbitse nko gupima gutwita, imikurire y’abana ndetse n’ubutabazi bw’ibanze

Kuri ubu u Rwanda rufite poste de sante 368 mu gihe rufite utugari 2148.

Ukubaka izi poste de sante Minisiteri y’uburezi izabifashwamo n’abafatanyabikorwa ndetse n’abikorera ariko harebwe ahategereye ibindi bigo bitanga ubuvuzi mu rwego rwo korohereza ingendo abarwayi