Published Monday , on 22 October 2018, 13:10:00 by Christophe Hitayezu


Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’abaturage hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zicyongera gutwita kw’abana

Bamwe mu ngimbi n’abangavu bo mu kagali ka Gasiza mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, bavuga ko kuba ababyeyi bataganiriza abana ibijyanye n’imyanya myibarukiro n’uburyo bwo kwirinda imibonano mpuzabitsina ari bimwe mu bituma ababashuka biborohera.

Uwiragiye Sylvie, ni umwe mu bangavu uvuga impamvu zituruka ku burere, agira ati “Ubundi uburere buturuka ku babyeyi, niba Umubyeyi atakubwiye uko ugomba kwitwara bityo umwana yagenda bamushuka akemera akenshi ni uko ataba azi icyiza cyangwa ikibi kibivamo”.

Kaneza Grace nawe yemeza ko ababyeyi badafata umwanya wo kuganiriza abana iby’imyororokere, agira ati “Ntago bajya babituganirizaho, abenshi bishinga ibyo baba basezeranyijwe n’abashaka kubasambanya ariko ntibatekereze ku buremere bw’ingaruka kuko ababyeyi baba batarabibasobanuriye ngo barusheho kwitwararika”.

Mukamuhizi Martha ni umwe mu babyeyi bo mu kagali ka Gasiza, we avuga ko ikibazo atari ababyeyi kuko ahubwo usanga babahisha, agira ati “Abana b’ubu ntibafunguka ko babwire byose ababyeyi, ayo mabanga rero usanga akenshi ashingiye ku nkundo, uba uraho uzi ko ibyo umwana wawe atabijyamo ukazashiduka ubona inda ari nkuru”.

Dusabimana Beatrice, Umuyobozi mu nama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rulindo avuga ko akenshi batanaziterwa n’abo bangana kuko usanga ari abagabo bubatse ingo babashukisha ibintu, agira ati “Abana b’abakobwa baragenda bagahura n’abagabo bakuze bafite amafaranga bakabatera inda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gasiza, Kamali Jean de Dieu, yemera ko Umurenge wa Bushoki ufite imibare minini y’abana batwara inda bakiri bato, gusa we akavuga ko ahanini biterwa n’ubujije, agira ati “Kuba dufite imibare minini y’abana batwara inda ari bato, impamvu ni ubujiji, ni uko dufite umubare munini w’abana b’abakobwa batabonye amahirwe yo kwiga, bivuze ko baba bafite umwanya munini mu rugo, na babandi babashuka bakababonera hafi”.

“Wa mwana utagiye ku Ishuri aba anakeneye iby’ubuzima bw’ibanze, uyafite nawe akamwereka ko hari uburyo yamufasha akabona ayo mavuta, ikanzu yifuza n’ibindi, ibi bikagaruka kuri cya kibazo cy’ababyeyi”.

Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko uwasambanyije umwana ufite imyaka 14 ariko ari munsi ya 18 ahanishwa igihano cy’imyaka hagati ya 20 na 25, umwana yaba ari utaragera ku myaka 14,uwamusambanyije ahanishwa Igihano cya burundu, naho byaba byamuviriyemo ubumuga cyangwa indwara idakira, uwagihamijwe agahanishwa igihano cya burundu kidashobora kubabarirwa kubera impamvu iyo ari yo yose y’inyoroshyacyaha.

Itegeko kandi rivuga ko gusambanya umwana byakurikiweho no kumugira Umugabo cyangwa umugore na byo bihanishwa igihano cya burundu kidashobora kubabarirw kubera impamvu iyo ari yo yose y’inyoroshyacyaha.