Published Monday , on 2 December 2019, 23:11:14 by Uwimana Joselyne

Ababyeyi bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro abegereye, kuko kugirango abana bayagereho bibasaba gutegesha amafaranga ibihimbi bitandatu cyangwa bagakoresha amasaha ane bajya kwiga. Ishuri rya hafi riri mu mujyi wa Gicumbi, bagasaba ko bakubakirwa amashuri abegereye.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko abana babo iyo barangije amashuri atatu yisumbuye abenshi bahita barekeraho kuko kujya kwiga imyuga bibagora. Abajyayo bavuga ko bagera mu rugo barushye nka saa yine za nijoro, ku bakobwa bikabananira.

Mayira Jean Marie Vianne agira ati, "Dufite ikibazo cyo kutagira amashuri y’imyuga, muri uyu murenge wacu ni ikibazo kidukomereye, kuko kugirango abana babone aho biga barinda kujya mu mujyi wa Gicumbi. Haba hano, haba mu murenge duhana imbibi wa Rukomo, ntaho iryo shuri riri, ubwo rero harimo abana bahitamo kubyihorera kubera ko kugerayo bisaba amafaranga menshi. Iyo bateze ni ibihumbi bitandatu kugenda no kugaruka, biragoye kuyabona. Abakobwa abenshi iyo barangije atatu yisumbuye bahita barekeraho nta kundi".

Uwera Dativa nawe ati "Abana iyo bagiye kwiga bagera hano saa yine z’ijoro, ku mwana w’umukobwa rero urumva ko ari ikibazo, ashibora guhuriramo n’ibibazo byinshi, turasaba rwose ko haboneka amashuri, n’ubwo bayubaka hagati tukayahuriraho n’indi mirenge ntacyo byaba bidutwaye."

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, avuga ko icyo kibazo bakizi ariko bazabakorera ubuvuzigizi bikaba byakemuka, yagize ati "Ikibazo cyo kutagira amashuri y’imyuga muri iyi mirenge turakizi, ariko tuzakora ubuvugizi na minisiteri ibishinzwe y’uburezi turebe ko hari icyakorwa, bakaba bakubakirwa ayo mashuri."