Published Monday , on 11 May 2020, 08:52:58 by Naomi Irakoze Mugaragu

Bamwe mu batuye mu karere ka Huye bakora ubucuruzi bavuga ko igihe bamaze badakora cyabahungabanije mu bukungu ku buryo bukomeye. Ministeri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko hari ingamba zizafasha abacuruzi kuzahura ubukungu bwabo bakongera gukora nka mbere.

Uwamugira Maxime, uyobora resitora yitwa “Cascade” ikorera mu mujyi wa Huye. Avuga ko byari bikomeye kurya batinjiza. Anavuga ko ubuzima bwahindutseho ugereranije na mbere. Ati: “Ubu tumeze nk’abatangira, niba waratekaga ibiro 5 uyu munsi ukaba uteka 1 cyangwa 2 urumva hari icyahindutse. Najyaga ngaburira nibura abantu batari munsi ya 50, none uyu munsi ndagaburira abantu batageze muri 15”. Maxime avuga ko gufunga nimugoroba no kuba ingendo zidakorwa nka mbere nabyo byagabanyije abakiriya.


Uwamugira Maxime muri resitora ye, Huye

Uwitwa Rutayisire Jean Bosco ucururiza ibijyanye no kwisiga mu isoko rya Huye na we avuga ko bitari byoroshye kuko iyo akazi kahagaze ubuzima nabwo bumera nk’aho buhagaze. Akanavuga ko abakiriya batarimo kugura nka mbere. Ati: “Niba warabonaga abakiriya nka 7, ubu ni ukubona 4 cyangwa 3 ku munsi, niba warinjizaga nk’ibihumbi 20 ubu uri kwinjiza 10 urebye ni nka kimwe cya kabiri”.

Bahanze amaso ikigega kizazahura ubukungu

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko iki cyorezo cyateje ihungabana mu bukungu, ariko ko urwego rwababaye cyane ari urw’ubukerarugendo, rurimo amahoteri, resitora, ingendo z’indege, inganda zafunze...

Mu ngamba zafashwe zo kuzahura ubukungu, harimo gushyira imbaraga zihagije mu buhinzi, kwihutisha imishinga yatangiye n’imishya itanga akazi cyane cyane iy’ibikorwa remezo, no gushyira imbaraga muri gahunda zisanzweho zo gufasha abatishoboye.

Minisitiri Uziel kandi yavuze ko hari na gahunda yateguwe y’ikigega cyafasha amabanki gutanga inguzanyo iciriritse yafasha ibyo byiciro byose kugira ngo bigaruke mu kazi.

Ati:“harimo inkunga yihariye ku mahoteli, kuko bigaragara ko ubukerarugendo buzamara igihe kugira ngo bwongere buzanzamuke, kuko ntibiterwa n’uko uko ibintu byifashe mu Rwanda, biterwa n’uko byifashe ku isi yose. Hari ibipimo bizagenderwaho kugirango ababirimo babone amafaranga aciriritse ku gihe cyiza. Noneho harimo ndetse n’amasosiyete n’ibikorwa biciriritse na byo birimo, ku buryo bizahabwa inguzanyo za make ndetse n’ingwate, kuko ingwate ikunze kuba imbogamizi kuri icyo cyiciro cy’imirimo”.

Biteganijwe ko ikigega cyajyamo nka miliyari 100 z’amafaranga y’amanyarwanda aturutse muri Leta, ariko bagashaka n’abandi bafatanyabikorwa kikaba kigomba gutangira mu cyumweru kimwe.