Published Friday , on 11 September 2020, 22:23:31 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2020 abayobozi b’akarere ka Rulindo bagiranye ibiganiro n’abaturage mu tugari, aho ikigamijwe cyane ari ukurebera hamwe uko ingamba zashyizweho na Guverinoma zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID19 zubahirizwa.

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere, bwagarutse cyane ku kigomba gukorwa kugirango hakomeze guhangana n’iki cyorezo. Gasanganwa Marie Claire, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari mu kagari ka Kiyanza, yasabye abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga bagacika ku muco wo kugendana amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Rulindo ntabwo ari icyaro, kandi ntabwo tugomba gusigara inyuma mu iterambere, tugomba kujyana n’ibigezweho by’ikoranabuhanga tugacika ku muco wo kugendana amafaranga mu ntoki”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo hakiri bamwe bakigorwa no kuba badafite telefoni zizajya zibafasha mu kugabanya ihererekanya ry’amafaranga, hagiye gushyirwaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gutunga izo terefoni.

Yongeye no kugaruka cyane ku kibazo cy’abana kuri ubu batari mu mashuri kubera ingaruka za COVID19 , asaba ababyeyi kuba hafi y’abana bakabaganiriza ndetse aho bishoboka bakanabafasha gusubira mu masomo.

Kugeza ubu ku Isi abamaze kwandura COVID19 basaga miliyoni 28 mu gihe abasanga ibihumbi 900 ari bo kimaze kwambura ubuzima.