Published Wednesday , on 23 June 2021, 16:20:01 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bafite abana bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga, cyangwa ubwo kutabona, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyigire y’abana babo, kuko abarimu babigisha nta bushobozi babifitiye. Kuri bo, ngo batwarayo abana kugira ngo bave mu rugo bajye aho abandi bar, naho kwiga byo ntibiga.

Aba babyeyi bavuga ko imyigire y’aba bana ibateye ikibazo kuko bakurikira abandi bakicara mu ishuri ari ukugira ngo batigunga gusa, naho kwiga ko ntako kuko ibigo bigaho ababigisha batabifitiye ubushobozi. Basaba leta ko bashakirwa ibigo abo bana bakigamo ndetse n’abarimu bazi kubigisha.

Kankindi Eugenie afite umwana w’imyaka 10 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Avuga ko amwohereza kwiga ariko abizi neza ko ntacyo bimumarira, ahubwo aba agira ngo ave mu rugo ajye aho abandi bari. Agira ati "ahantu umwana wanjye yiga ntabwo abamwigisha bazi uburyo bamwigishamo kuko nta bumenyi babifitiye. Ni ikibazo gikomeye kuba atumva ntanavuge, abamwigisha hano ntibazi amarenga bagomba gukoresha. Ubuyobozi budufashije bwareba icyo bwakorera abana bameze nk’uwajye kandi barahari."

Uwineza Dévotha afite umwana ufite ibimuga bwo kutabona. N’agahinda kenshi, agira ati" umwana wanjye yavukanye ubumuga bwo kutabona, ariko sinatuma yirirwa mu rugo mujyana aho abandi bari kugira ngo atababara. Gusa ndabizi ko aho yiga nta bikoresho bafite byo kuba bamwigisha, ndetse n’abarimu nta bushobozi bafite bwo kwigisha abana bameze gutyo. Gusa abayobozi badufashije bakatubonera abarimu n’ibikoresho byakwigisha abana bafite ubumuga byadufasha."

Gasangwa Francine yigisha ku ishuri ribanza rya Ryabiteyi. Avuga ko abo bana bafite ubumuga na bo babafite ko bagerageza kubitaho, ariko ko badafite ubushobozi buhagije bwo kubigisha. Yagize ati " abana bafite ubumuga kubigisha bisaba kuba warabihuguwe, bakagira ibyo bakwigisha n’uburyo bwo kubafasha ndetse n’ibikoresho bitandukanye. Twe ibyo ntabyo tugira ariko tugerageza uko dushoboye nubwo bidahagije. Hakenewe abarimu babihuguriwe bakaba bazi neza uburyo bwo kwigisha abo bana."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira igisubuzo abo bana nabo bakabona uburezi bubabereye nk’abandi bose.

Uyu muyobozi agira ati "ikibazo twakigejeje kuri minisitiri y’Uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barimo ‘Mureke Dusome’ ndetse na REB, abo bose bari kubikoraho ku buryo abo bana babashakira abarimu babizi bazajya babafasha mu kubona uburezi bufite ireme. Turasaba ababyeyi kwihanga kuko ntabwo twicaye kandi turizera ko bizakemuka."

Umurenge wa Cyanika ubarurwamo ibigo 3, harimo ibya Leta 10 n’ibyigenga 3. Mu mashuri abanza higamo abanyeshuri 9 893
Uwimana Joselyne/nonaha.com