Published Monday , on 15 July 2019, 18:51:11 by Uwimana Joselyne

Muri gahunda yayo y’ibikorwa by’iterambere, Polisi y’u Rwanda iri kubakira umuryango w’abantu umunani w’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, babaga mu nzu idakingwa itanahomye.

Umugabo witwa Tuyizere ndetse n’umugore we witwa Nyiramugisha Annonciata, bafite abana batandatu, batuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bakaba bavuga ko ubuzima bwabo bwari bumeze nabi kuko basaga n’ababa hanze.


Umuryango w’abantu umunani bagiye gutuzwa neza

Tuyizere yagize ati, "Twasaga n’abatuye hanze kuko imvura iragwa tukanyagirwa, izuba ryava naryo rikatugeraho, mbese imibereho yacu yari mibi kuko n’abana bacu barwaye imvunja kubera kuba mu mucucu (umukungugu), ariko ubu turashima Polisi itwubakiye inzu nziza nk’iyi, turizera kubaho neza natwe".

Umugore we nyiramugisha avuga ko agiye gukora uko ashoboye akita ku bana bagakira amavunja ngo kuko iyo nzu itaberewe no kubamo abantu barwaye amavunja.

Yagize ati, "Twabaga mu nzu mbi idahomye, idasakaye, byatumaga abana banjye bose barwaye amavunja ariko ubu ngiye kubitaho ndetse nkurikirane isuku yabo, kuko iyi nzu ntikwiye kujyamo abantu barwaye amavunja".

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya Iterabwoba, CP Denis Basabose, yibukije abubakiwe iyi nzu kuyitaho no kuyifata neza, yagize ati, "Ibi ni ibikorwa bya Polisi aho ifasha abaturage mu iterambere, nsaba abubakirwa iyi nzu kuzayifata neza bakaba abaturage beza barwanya icyaha, ikindi bakitabira ibikorwa bya Leta bagafatanya n’abandi gukumira icyaha".


CP Denis Basabose aganiriza abitabiriye iki gikorwa

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kandi kwatangiye hamenwa ibiyobyabwenge aho bamennye inzoga zitemewe zitandukanye, batwika urumogi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyoni icyenda.