Published Monday , on 25 February 2019, 13:13:00 by Christophe Hitayezu

Depite Frank Habineza akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) asanga u Rwanda rukwiye gufata iya mbere mu kuzahura umubano hagati yarwo n’u Burundi ndetse na Uganda kuko biri kugira ingaruka no ku baturage.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru

Ibi yabigarutseho ku cyumweru tariki 24 Gashyantare mu kiganiro ubuyobozi bw’Ishyaka DGPR bwagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama n’amahugurwa bya biro politiki yaguye yaryo yabereye mu mujyi wa Kigali.

Abajijwe uruhare mu buvugizi ku bahinzi cyane cyane mu kongera umusaruro no kuwubonera isoko bikunze kugaragaramo ibibazo, Dr. Habineza yavuze ko ibibazo bihari mu buhinzi n’ubworozi kandi bikeneye inzego zibishinzwe kugirango zishyiremo imbaraga zikomeye cyane.

Depite Frank Habineza

Avuga kandi ko n’izamba ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Burunde ndetse na Uganda, byafunze amayira y’isoko ritari rito ku musaruro w’anyarwanda.

Agira ati “Tubona ko umubano wakagombye kuba mwiza kuko hari amata yacu menshi yajyaga Uganda ariko ubu ntakijyayo kuko habaye ikibazo cy’umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’u Burundi naho ni ikibazo kuko hari byinshi twoherezagayo bitakijyayo ndetse n’ibyazaga bitakiza, turifuza ko bashyiramo imbaraga nk’inzego za Leta zibishinzwe cyane cyane Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bakareba uko umubano wagaruka vuba”.

Impuguke mu bukungu, Ted Kaberuka avuga ko kudahahirana ku bihugu bituranye ari igihombo kuri byose, bityo ko buri cyose cyagira inyungu mu gufata iya mbere ngo ubuhahirane bukomeze, agira ati “Biragoye kumenya ngo ni nde ukwiye kubanza kuko ibintu bijyanye na dipolomasi hari byinshi tumenya byanarangiye […]. Bose bakwiye gufata iya mbere kuko nta nyungu iba mu bihugu bitumvikana cyane iyo bituranye, rero byose bifite inyungu mu gufata iya mbere kugirango umubano ube mwiza binahahirane kurusha uko byari bisanzwe kuko uko ubukungu butera imbere, ni igihe cyo guhahirana hagati y’abaturanyi kurusha n’amahanga”.

Kuva mu mwaka wa 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye gucumbagira ahanini u Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’umugambi wo guhirika Perezida Pierre Nkurunziza, gusa u Rwanda ntirwigeze rubyemera. Mu myaka ibiri ishize nibwo Uganda yatangiye gushinjwa n’u Rwanda gufasha abashaka guruhungabanyiriza umutekano, kuva icyo gihe umubano wajemo agatotsi n’ubwo Uganda itigeze yemera ibiyivugwaho.