Published Saturday , on 8 September 2018, 10:35:44 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Kadenge Medard, umuhanzi umuririmbyi n’umucuranzi ukoresha izina rya Dj Meddy ku bwe ngo imbogamizi bagira zikomeye ni ukubona bamwe mu bahanzi bagafatiyeho icyitegererezo bakomeza kwigana indirimbo z’abandi gusa ngo bo bafite intego ihamye yo kugira umwihariko nk’abahanzi bashya bakosora ayo makosa n’ubwo bahura n’imbogamizi zitari nkeya.

Dj Meddy kuri ubu afite indirimbo zitandukanye zirimo iz’amajwi n’amashusho nka Mungu Anakupenda, amashashi na Winyibutsa. Uretse kuririmba ku giti cye, Dj Meddy ngo anafite itsinda, Band, afatanyamo na bagenzi be aho baririmba mu bitaramo by’ubukwe, ibisope, n’ahandi henshi bakeneye ko babasusurutsa aho bibanda mu njyana ya Karaoke.

Uyu musore ngo indirimbo zimwe na zimwe aranazikorera kuko abishoboye kandi afite icyizere cy’ahazaza heza kuri muzika ye cyane ko ibihangano bye ndetse na Bande aririmbamo bakora umwihariko kuko bungurana ibitekerezo ku ndirimbo bahimba bikaba na mahire ko banazi kwicurangira.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa NONAHA.com, Dj Meddy yagarutse ku cyo afata nk’umurage mubi utangwa n’abahanzi bakuru bafatwaho icyitegererezo n’abakiri bato, yagize ati "Abahanzi bafite izina tuzi, twagakwiye kwigiraho no gufatiraho icyitegererezo usanga bamwe hari amakosa bakora akomeye muri muzika, ubundi ku muhanzi nyakuri agomba kurangwa n’umwimerere mu bihangano bye, akagira igihangano cyavuye mu buhanga bwe, naho usanga bazana indirimbo zahimbwe n’abandi hirya no hino ku isi bagahinduramo akantu gatoya bwacya ugasanga hagaragaye izo bashishuyeho, ibi rero bituma batanga urugero rubi ku bahanzi bakabafatiyeho icyitegererezo kuko nabo bashobora kwandura uwo muco mubi, ibi kandi byanahesha isura mbi uruhando rwa muzika y’igihugu runaka bityo ntihagire iterambere rirambye riboneka, umuhanzi muzima akwiye kubyirinda.’’

Ubushobozi bw’uyu muhanzi ni we wirwanaho muri muzika ye, gusa aragira inama abashoramari kwegera abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera imbaraga.

Dj Meddy agaruka ku mbogamizi abahanzi bakizamuka bafite z’ubushobozi, yadutangarije ko ikibazo cy’amikoro ari imbogamizi rusange ku bahanzi gusa byagera ku bakizamuka bigafata indi sura, yagize ati ’’Abahanzi bafite impano barahari benshi gusa babuze ubushobozi bwo gukora ibihangano n’ababikoze bike bagera imbere bagahura n’urukuta rugoye kurenga rwo kubimenyekanisha, abashoramari nibo mbona bakadufashije muri iki kibazo, bagashora imari mu mpano nshya bakazimenyekanisha kandi bakazishyigikira kuko ari zo nkingi y’umuziki w’ejo hazaza.’’

Uyu musore ukunze gukora injyana ya Afro-beat iyo aririmba ku giti cye, mu bihangano bye ngo yibanda ku bintu bitandukanye biranga ubuzima bw’abantu bwa buri munsi.