Published Tuesday , on 23 January 2018, 11:33:19 by Christophe Hitayezu

Amakuru agera kuri NONAHA.com ni uko Dr. Mark Bagabe Cyubahiro wari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yakuwe kuri uyu mwanya kuva ku wa mbere tariki 22 Mutarama 2018.

Dr. Mark Bagabe yakuwe ku buyobozi bwa RAB

Twaganiriye n’ushinzwe itumanaho muri iki kigo, Batamuliza Gloria, atubwira koko ko habaye impinduka mu buyobozi bukuru bw’iki kigo ariko yirinda kugira byinshi adusobanurira.

Mu kiganiro kigufi na Ange Soubirous Tambineza, umujyanama mu by’itumanaho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuze ko Dr. Mark Bagabe Cyubahiro wayoboraga iki kigo atakiri kuri uyu mwanya ndetse ko ubu kiyoborwa n’uwamusimbuye by’agateganyo, Dr. Karangwa Patrick .


style="display:block"
data-ad-client="ca-pub-3314010980633355"
data-ad-slot="9166571487"
data-ad-format="auto">

Mu magambo make, Madame Tambineza yagize ati "Icyabaye ni uko dufite umuyobozi mushya w’agateganyo kuva ku munsi w’ejo hashize".

Dr. Patrick Karangwa wahawe kuyobora RAB by’agateganyo, yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri iki kigo.

Dr. Karangwa Patrick yari asanzwe akuriye ishami ry’ubushakashatsi muri RAB

Dr. Mark Bagabe Cyubahiro yemejwe na Sena y’u Rwanda kuba umuyobozi wa RAB ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, yahawe RAB avuye ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge. Impamvu ye gukurwa kuri uyu mwanya turacyayikurikirana tuzayibagezayo mu nkuru yacu itaha.

Ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora iki kigo, Dr. Cyubahiro yari yiyemeje kunoza imikorere y’iki kigo, uko iminsi ishira akenshi akumvikana avuga ko yabanje gushyira ingufu ku mpinduka mu nzego z’abakozi ba RAB no kunoza imikorera y’abashinze ubuhinzi mu nzego zitandukanye.

Dr. Bagabe akuwe kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije w’iki kigo hamwe n’abandi bakozi bacyo batatu barimo ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira, Innocent Nzeyimana, ushinzwe ishami ryo guhuza inzego Violet Nyirasangwa n’ushinzwe Imari, Bimenya Théogène.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru