Published Sunday , on 14 January 2018, 15:03:11 by Christophe Hitayezu

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo) cyavuze ko cyatanguje ibitero simusiga ku nyeshamba za ADF zo muri Buganda hamwe no ku yindi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Hari amakuru avuga ko abasirikare babarirwa mu magana boherejwe mu mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahasanzwe hari imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Uwo mutwe uturuka mui Ugganda wa ADF wangije byinshi mezi ashize harimo n’urupfu rw’abasirikare 14 ba b’Umuryango w’Abibumbye baturuka muri Tanzaniya, bafasha gucunga umutekano.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gitero cyapfiriyemo amasirikare ba ONU 14 ari cyo cya mbere kibi gikozwe ku basirikare ba ONU muri Afrika mu myaka 20 ishize.

Igisirikare cya Uganda cyo mu kirere, kimaze igihe kigaba ibitero ku bikekwa ko ari ibirindiro bya ADF mu burasirazuba bwa Congo.