Published Sunday , on 24 June 2018, 19:50:30 by Christophe Hitayezu

Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), avuga ko yizeye impinduka ku majwi bazabona mu matora y’abadepite kuko noneho hazahatana amashyaka menshi kandi n’amyanya ikenewe ari myinshi bitandukanye n’aya Perezida wa Repubulika aherutse guhatanamo.

Dr. Habineza agira ati "Ubushize yari amatora agoye cyane ya Perezida wa Repubulika, yari intebe imwe gusa icyenewe kandi ishyaka ryacu twahanganye n’amashyaka 9 yari yahuriye hamwe ashyigikiye umukandida umwe, ariko ubu turi amashyaka 5 agiye guhatanira imyanya 53, icyizere kirahari."

Dr. Frank Habineza mu nteko rusange

Mu nteko rusange y’iri shyaka yabaye kuri uyu wa Gatandatatu tariki 23 Kamena, hemejwe abakandida 55 bazarihagararira mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka. Ni urutonde ruyobowe na Dr. Frank Habineza, rugaragaraho abagore 21 n’abagabo 34.

Hemejwe urutonde rw’abazahagararira ishyaka mu matora

Baranishimira ko ibitekerezo byabo byazarushaho kumvikana

Abarwanashyaka baryo bavuga ko bitabashimisha kuba ari ishyaka ryemewe n’amategeka, rikora ariko ntiribe rihagarariwe mu nteko ishinga amategeko.

Uwamariya Grace wo mu karere ka Ngoma avuga ko kuba ishyaka abereye umurwanashyaka ritari rihagarariwe mu nteko, byatumaga ibitekerezo byabo bitagerwaho neza, avuga ko guhagararirwa bizatuma habaho ubufatanye mu kubaka igihugu.

Nyirimanzi Josephine wo mu ntara y’amajyaruguru avuga ko kuba bakora nta mudepite bafite na byo ubwabyo atari byiza, agira ati "Nta mpamvu zo kugirango ishyaka ribe ririho, rikora ryemewe na Leta ngo ribure abarihagararira, ntago biba ari byiza". Avuga ko kugira abadepite bizatuma hari ibitekerezo birushaho kumvikana.

Gusa Dr. Frank Habineza avuga ko n’ibitekerezo byabo byatangiye guhabwa agaciro na Leta, agira ati "Ibitekerezo byacu hafi ya byose bitandukanye n’ibya FPR ndetse n’andi mashyaka akorana na yo, gusa FPR na bo ni abahanga ibitekerezo byacu barabibona kuko hari byinshi twasabye ubushize batangiye gushyira mu bikorwa, twavuze ko tuzashyiraho icyogajuru gifasha gucunga umutekano, icyo gihe baransetse cyane ngo amafaranga azava he ariko nyuma y’amatora mwabonye ko byatangiye kujya mu bikorwa ko icyogajuru cyacu kigiye kuza.

"Twavuze ko tuzashyiraho amavuriro ku rwego rw’akagari mwarabibonye ko mu mwiherero babyemeje, twavuze ko tuzongera umushahara w’abasirikare n’abapolisi, mperutse kumva amakuru ko hari akantu gato bongeyeho ariko twe turifuza ko kazamuka, ikigaragara cyo ibitekerezo byacu ntago bibashimisha ariko barabisuzuma bakabona ko bifite akamaro, ibyo byose biduha imbaraga zo kumva ko tugeze mu nteko twafatanga igihugu kikarushaho kumera neza."

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite azaba kuva tariki 2 kugeza kuri 4 Nzeri 2018, iri shyaka rikaba ribimburiye ayandi kwemeza abakandida bazarihagararira muri aya matora.


Hemejwe abakandida 55


Komiseri ushinzwe itumanaho muri FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars n’abandi banyapolitiki bari bahari nk’abatumirwa

Kanda hano urebe andi mafoto y’iki gikorwa