Published Sunday , on 31 March 2019, 16:19:45 by Christophe Hitayezu

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yatangiye ibikorwa bigamije gukangurira abana b’abahungu n’abagabo gukebwa bimenyerewe nko kwisiramuza, anabuza abanyarwanda bajya mu gihugu cya Uganda gushakirayo iyi serivisi dore ko mu duce duhana imbibi na Uganda abenshi ari ho bigiraga.

Tariki 9 Werurwe 2019 ubwo yatangizaga umwiherero wa 16 w’Abayobozi, Perezida Paul Kagame yanenze kuba hari abanyarwanda bambuka bajya kwisiramuza muri Uganda.

Ibi byabaye intandaro yo gutegura ubukangurambaga bwahujwe n’umuganda wo ku itariki 30 Werurwe, mu murenge wa Bungwe ho mu karere ka Burera kuko ari ho hagaragara benshi bambuka kwisiramuriza mu gihugu cya Uganda begereye.


Ubukangurambaga bwahujwe n’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe, hubakwa ibyumba by’amashuri

Nyuma y’umuganda nibwo hatanzwe ubutumwa bwa serivisi z’ubuzima

Genoryayo Amie de Dieu, ni umwana w’imyaka 12 wo muri Bungwe, yabwiye Nonaha.com ko nawe yasiramuriwe muri Uganda mu 2017 kandi azi benshi babikoreshejeyo, avuga ko ababyeyi be bamujyanyeyo kubera kutizera abaganga bo mu Rwanda kuko hari uwo bari babikoreye ahura n’ingaruka hafi yo gupfa.

Mpirirwa Aimable we avuga ko yaherewe iyi serivisi i Bungwe, gusa avuga ko abenshi bigiraga muri Uganda kuko hari igihe i Bungwe banze gutanga iyi serivisi, nyamara Dr. Mpunga Tharcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro akaba anashinzwe serivisi z’ubuzima mu Karere ka Burere, ahakana ko gusiramura byaba byarigeze guhagarara, gusa avuga ko hari ubwo hemererwaga bamwe hagendewe ku myaka.

Yagize ati "Ntabwo byigeze bihagarara, gahunda yo gusiramura yaje mu rwego rwo kwirinda Virusi itera Sida, icyo gihe intego yari ihari hasiramurwaga guhera ku myaka 15 kugera kuri 29, ibi byatumye abari munsi batabona iyo serivisi, bituma rero abana bari hasi y’imyaka 15 nabo babishaka ari benshi, nyuma byaje kugaragara ko na ba bana babishaka dusubira inyuma nabo tubaha izo serivisi aho kugirango bajye kuzishaka hanze".


Dr. Mpunga Tharcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro

Uyu musore Mpirirwa kandi avuga ko impamvu abanyarwanda bakunda kubikoreshereza muri Uganda ari uko ho badasiragira kuko bahabwa ibinini bakazasubirayo bakize ari ukwipfukuza bwa nyuma, nyamara mu Rwanda bigasaba gusubira kwa muganga kenshi, gusa Dr. Mpunga avuga ko igisebe cyose gikurikiranwa, ibi kimwe n’ibindi bakorerwa ari byo ntandaro y’izindi ngaruka bakurayo.

Mu mpanuro Minisitiri Gashumba yageneye abaturage ba Bungwe, yabihanangirije kujya kwisiramuriza muri Uganda ndetse yifashisha telefone ye igendanwa abereka amafoto y’abagiyeyo bikabaviramo izindi ngaruka, yabwiye abari aho ati "Nta kintu kibajyana hariya rwose, babakorera muri magendu, nta suku, ntabwo babitayeho, mugume hano abaganga babakunda babavure".


Dr. Gashumba yeretse abaturage ingaruka ziri mu kwisiramuriza muri Uganda

Dr. Mpunga yatubwiye ko mu karere ka Burera hari ibigo nderabuzima 19 n’ibitaro kandi ko buri kigo gifite abaganga bahuguriwe gusiramura, ku munsi w’ubukangurambaga gusa hasiramuwe abana 130, mu karere kose hakaba hari abagera ku bihumbi 150 badasiramuye, akavuga ko imibare y’ukwezi gushize yagaragazaga ko abasiramuye ari ibihumbi 35.

Abana bitabiriye kwisiramuza


Ku kigo nderabuzima cya Bungwe abaganga biriwe basiramura abana

Kwisiramuza ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera Sida ku kigero cya 60% kandi bukaba n’uburyo bwo kugira isuku ku myanya ndangagitsina y’abagabo.


Nyuma y’ibiganiro abagize itsinda Dream Boys baririmbiye abitabiriye igikorwa