Published Monday , on 7 October 2019, 23:18:30 by Bucyibaruta Kabera Samson

Abarimu basabwe guhesha agaciro umwuga wabo ku buryo n’abandi bifuza kuba abarimu, umuyobozi wa REB avuga ko ari umwuga wubashywe n’ubwohari abibanda ku cyo uwukora awukuramo.

Dr. Ndayambaje Irénée, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, yasabye abarimu kuba bandebereho, agira ati “Turasaba abarimu bari mu mwuga kugira imyifatire ituma n’abataragana uyu mwuga bavuga bati icyampa nanjye nkazaba mwarimu”,

Akomeza avuga ko hari byinshi Leta y’u Rwanda yakoze mu guteza imbere uburezi, ko mwarimu ari umuntu ugomba kubahwa, agira ati ”Byinshi dushaka kugeraho ntitwabigeraho bitanyuze mu burezi, mwarimu ni umuntu ugomba kubahwa n’ubwo uyu munsi hari umuntu ushobora kureba ku cyo mwarimu acyura mu rugo ugereranije n’abandi, harimo itandukaniro (…)”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye Nonaha.com ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu burezi ari bamwe mu barimu badategura uko bikwiriye amasomo n’abandi badafite imfashanyigisho, akavuga ko kugirango akarere kabe kazesa umuhigo w’uburezi mu rwego rw’igihugu, hagiye gushyirwa imbaraga mu guhanga udushya mu burezi kuko bishoboka.

Umwe mu barimu bahawe ibihembo ku munsi wa mwarimu tariki 5 Ukwakira 2019, witwa Blandine Nyiransabimana, yavuze ko abarimu bagomba kujya bajya kwigisha bateguye imfashanyigisho, aho yanavuze ko gutegura atari ibintu bigoranye nk’uko bamwe bakunda kubivuga, yagiriye inama abarezi ko binabaye ngombwa bajya babagana bakabafasha gutegura imfashanyigisho.

Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe mu karere ka Kamonyi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ”Abarimu bato, abanyamwuga b’ejo hazaza”, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 18 kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002.