Published Tuesday , on 23 July 2019, 17:34:33 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ministiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Oly Ilunga Kalenga, yamaze kwegura ku mirimo ye nyuma yo kutemeranya na Leta ku ngingo irimo yo kurwanya Ebola muri iki gihugu.

Olly Ilunga, Ministiri w’ubuzima muri DRC, yanditse urwandiko rwo kwegura ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019, ashinja Leta kwivanga cyane mu bikorwa bireba ubuzima cyane cyane ku ngingo yo kurwanya ikiza cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Congo.

Yanamaganye kandi igitutu cy’amahanga cyatanze uburenganzira bwo gukoresha urukingo rwa Ebola rwa kabiri nyamara rwari rukiri mu igeragezwa, nyamara Minisitiri we yari yasabye ko rutakoreshwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryatangaje ko Ebola muri DRC ubu noneho ari ’ikibazo cyihutirwa giteye impungenge isi ikwiriye kwihutira cyane.

Kuva mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, muri DRC harabarurwa abantu basaga 1700 bamaze guhitanwa na Ebola.