Published Saturday , on 12 January 2019, 16:16:08 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umukinyi wo hagati w’umunya Espagne wakiniraga Chelsea yamaze kwerekeza mu ikipe ya Monaco, yo mu Bufaransa, aho agiye kujya atozwa na Thierry Henry bahoze bakinana muri Arsenal.

Fabrigas ari kumwe na Thierry Henry bakinanaga muri Arsenal ku bw’umutoza Arsène Wenger.

Francesc Fabrigas Soler, w’imyaka 31, nyuma yo kunyura mu makipe nka Arsenal, FC Barcelona na Chelsea, yanakiniraga ubu yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Monaco.
Fabrigas yagize ati"Ni byiza kujya mu ikipe nka Monaco igizwe n’abakinnyi bakiri bato n’umutoza ukiri muto, uyu ni umushinga wanjye mushya ntangiye."
" Nejejwe n’uko kuri iki cyumweru ntangira nkina na Marseille, bizaba ari agahebuzo. "


Fabrigas yitezweho gufasha Monaco kubona intsinzi zabaye ingume.

Uyu Fabrigas yakunze kugorwa no kubona ubanzamo mu ikipe ya Chelsea itozwa n’umutoza Maurizio Sarri, dore ko muri uyu mwaka w’imikino akinnye imikino igera kuri 6.

Fabrigas yagombaga kurangizanya amasezerano na Chelsea n’uyu mwaka w’imikino agahita agenda nta kiguzi.
Uyu musore wakunze kwifuzwa n’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani ikazitirwa n’ibihano yafatiwe byo kutagura abakinnyi, yaguzwe amayero miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka itatu n’igice , hakazagenda hiyongeraho amashimwe bitewe n’uko azaba yitwara.
vice-president wa Monaco, Vadim Vasilye, yishimiye kugura umukinyi nka Fabrigas, mu magambo ye yagize ati" Twishimiye guha ikaze Fabrigas muri Monaco, Umukinnyi w’igitangaza ku rwego mpuzamahanga, tumufitemo ikizere mu gufasha ikipe yacu byinshi. "
Umutoza Sarri, wa Chelsea, yigeze kugaragaza ko yifuzaga ko Fabrigas aguma muri Chelsea kuko yavugaga ko bizamugora kubona umukinnyi ufite imyitwarire nk’iye gusa na none ngo ntiyari kubangamira amahitamo ye.
Fabrigas yari umukinyi wa 3 wahembwaga menshi inyuma ya Kante na Eden Hazard muri Chelsea.
Yatsindiye Chelsea ibitego 22, atanga imipira 57 ivamo ibitego mu mikino 198 yari amaze gukinira Chelsea mu myaka ibiri n’igice ahamaze.