Published Thursday , on 27 July 2017, 17:26:00 by Christophe Hitayezu

Ubwo yakomereza ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu turere twa na Kamonyi, kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga, Dr. Frank Habineza yavuze ko atawe yashyiraho ikigega cyunganira mituweri kikanayifasha kuvuza umuntu no hanze y’u Rwanda.

Dr. Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza

Uyu mukandida avuga ko nta bazongera kugurisha amatungo ngo kuko boherejwe kwivuza hanze y’u Rwanda, ko iki kigega kizafasha Mituweri ikabasha kuvuza umurwayi hanze kuri make.

Uretse Mituweri kandi, Dr. Frank Habineza yizeza ko azakuraho gusorera ubutaka, kubuhuza ndetse akanagarura Caguwa, uretse ibi kandi ngo azaza ajya inama n’abaturage mbere y’uko afata imyanzuro.