Published Saturday , on 14 September 2019, 09:01:22 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Nyuma yo gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yari yise ’’Akira amashimwe’’ cyabereye kuri Restoration Church i Nyarutarama, umuhanzikazi Gaju Rosette yavuze ko ubu yumva atuje kuko yubahirije inshingano nk’umukirisitu.

Mu gitaramo cyari cyitabiriwe cyane, Gaju, yafashe umwanya avuga uko Uwiteka yagiye amurinda mu bihe bitandukanye, ati, "Imana ni umukozi w’umuhanga, sinzi uko nabivuga, nakoze impanuka ikomeye mu minsi yashyize mbona abantu bameneka imitwe, ariko Imana yarandengeye. Gushima ni ngombwa mu buzima njye mbifata nk’inshingano mu gihe Uwiteka aba yandengeye mu bintu bikomeye. "

Gaju usanzwe ufite indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yaduhaga iki kiganiro yatubwiraga ko mu minsi itarambiranye ari bukore ikindi gitaramo cyo gushima Imana, i Masaka.


Gaju Rosette mu gitaramo yise "Akira amashimwe"

Ku mpamvu y’igitaramo kindi kihuse, agira ati, "Mfite ishimwe ribyibushye, biriya nakoze byari ibanze. Narwaye ikibyimba mu mutwe, byari bigoye, gusa Uwiteka yakoze ibikomeye, nkira ku bw’ubuntu bw’Imana. Byarashobokaga ko mpasiga ubuzima cyangwa nkagira ubumuga budakira, gusa Uwiteka yabigenje neza. Ngomba gushima Imana kuko yambereye ingabo inkingira."

Uyu mwari ni umuhanzikazi ukunze gutegura ibitaramo, aho ajya anatumira abahanzi batandukanye nka ba Kabaganza, Mama Zoulou n’abandi.