Published Saturday , on 10 September 2022, 11:08:46 by Uwimana Joselyne

Mu karere ka gakenke mu murenge wa mugunga abahinzi bifatanyije n’ubuyobozi gutera imbuto y’igihingwa cy’ibigori y’ubwoko bwa wa hashi (WH) 605, ku buso bwa Ha 36; bavuga ko ngo biteguye gukurikiza inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi ku buryo bizeye kuzabona umusaruro uhagije.

Mu murenge wa mugunga mu karere ka gakenke bamwe mu bahinzi baributswa uko bategura ahagiye guterwa imbuto y’igihingwa cy’ibigori y’ubwoko bwa wa hashi 605 abahinzi bavuga ko biteguye gukurikiza inama bagiriwe n’abashinzwe ubuhinzi kandi ko biziye ko ni babikurukiza bizabafasha mukongera umusaruro w’ibigori bajyaga babona.

kubwimana Anatholie yagize ati “twizeye ko tuzeza neza noneho kuko duhawe imbuto kare kandi nziza noneho nabaishinzwe bakaza kudusobanurira uburyo dukwiriye kwiyitaho kugirango tuzeze neza,kandi tuzabikurikiza kuburyo natwe umusaruro wacu zikuba inshuro nyinshi bitewe nuwo twajyaga tubona”

Nyirabazungu Speciose nawe ati “twajyaga tweza utugori tudafatitse rimwe na rimwe tukabyahirira inka ntacyajemo kubwo kudasobanukirwa uko dukwiriye kubyitaho ariko ubu batubwiye amategeko yabyo tugomba gukurikiza kandi babiduhereye kugihe ubwo rero twizeye ko iki gihebwe cy’ihinga cya A noneho tuzeza neza,kuko tuzakurikiza ibyo twigishijwe”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke w’ungirije ushinzwe ubukungu Niyonsenga Aime Francais avuga ko bakwiriye guhinga kare kandi bagakoresha inyongeramusaruro.

Yagize ati “ Turasaba abaturage bo mu karere ko bakwihutisha guhinga kuko imvura yaguye kare kandi tukaboneraho kubigisha uburyo bakwiye kwita kumbuto baba bateye bagakurikirana ibyo bahinze kugeza basaruye”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko bagiye kwihutisha kugeza ku bahinzi amakuru n’ibyangombwa bakeneye byose, kugira ngo batazakererwa gutera imbuto imvura ikabacika.