Published Friday , on 27 April 2018, 10:10:50 by Christophe Hitayezu

Muri iki gitondo imodoka itwara abantu rusange ya RITCO ifashwe n’inkongi y’umuriro iri mu nzira ijya i Kigali itwaye abagenzi 51, ihiye yari igeze mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke.

Imodoka yatangiye icumba umwotsi, umushoferi arahagarara asaba abagenzi ko bavamo vuba n’imitwaro yabo, umuriro uba mwinshi nta muntu nta n’umutwaro uyisigayemo.

Polisi yahageze igerageza kuzimya ariko biba iby’ubusa kuko yasanze imodoka yenda kurangira.

Polisi yagerageje gutabara ariko imodoka ntiyaramirwa

Iyi mpanuka ibereye mu murenge wa Kivuruga, akagali ka Cyintare mu mudugudu wa Bigogwe, abagenzi uko ari 51 bakaba bari bategereje indi ibageza aho berekezaga.

Imodoka yari iya saa moya n’igice ariko abagenzi bavuga ko bahagurutse i Musanze saa moya n’iminota 40 berekeza i Kigali.