Published Friday , on 11 June 2021, 11:19:23 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba bavuga ko kuboneza urubyaro babonyemo ibyiza byinshi mu ngo zabo kuko abana babaho neza na bo ubwabo batiyibagiwe kuko ngo byongera urukundo hagati y’abashakanye kuko umwe abona umwanya wo kwita ku wundi badahugiye mu bana gusa.

Aba babyeyi bavuga ko basobanukiwe akamaro ko kuboneza urubyaro kuko basanga bibafitiye akamara kanini haba ku bana babyaye ndetse na bo ubwabo bakabona uko biyitaho badahugiye kwita ku bana gusa kuko iyo ubyaye benshi bigusaba umwanya uhagije kugirango bose ube wabasha kubitaho bikageraho aho wowe n’uwo washatse mwiyibagirwa.

Mukazera Fracoise ni umwe mu bo twaganiriye, yagize ati "Kubyara abana bake ni byiza rwose ntitukirindira ko abayobozi baza kubitubwiriza kuko natwe twamenye ko aritwe bifitiye akamaro, nk’ubu mfite umwana umwe w’imyaka ine, nteganya kuzongera kubyara ariko igihe ntikiragera. Biramfasha kuko bituma mbona umwanya wo kwita ku mutware wanjye kandi nawe akabyishimira nawe akanyitaho kuko umwana umwe dufite ntacyo yatubangamiraho, binatwongerera urukundo hagati yacu kuko rwose bimpa umwanya wo kwita ku mugabo wanjye".

Niyigena Perepetua nawe ati "Kugira abana bake bituma ukundana n’uwo mwashakanye kuko ntamwiryane wapfa kuboneka mu rugo rwanyu mwibaza aho mukura amafaranga umwana yarwaye cyangwa babuze ibyo kurya, mwabuze aho mukura mituweri bikabatera kwitana ba mwana, mugashwana kubera ibibazo muba murimo, ariko iyo mufite abo mushoboye kurera iyo agize ikibazo mubasha kugikemura bitagoranye, ikindi umugabo yataha agasanga nawe urasa neza wakarabye akaba atanaguca inyuma".

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine avuga ko ibyo abo baturage bavuga ari byo, yagize ati "Imiryango myinshi yamaze gusobanukirwa akamaro ko kuboneza urubyaro kandi ibyo bavuga ni byo kuboneza urubyaro byongera urukundo, kuko iyo umugabo atashye agasanga umugore asa neza yoze adafite uruhekero, yambaye imyenda imeshe, biramushimisha nawe bigatumva agukunda akakwishimira kandi nawe akabona uko akwitaho adatashye asanga abana barira hari abafite ibyo babuze".

Akarere ka Gakenke bahamya ko bahagaze neza kuko kuva batangira kumenya akamaro ko kuboneza urubyaro, igwingira ry’abana ryagabanutse, hakaba habarurwa abagabo n’abagore baboneje urubyaro mu buryo bwa burundu 606, barimo abagabo 161.