Published Tuesday , on 12 February 2019, 19:26:22 by Christophe Hitayezu


Gare ya Rwamagana itashywe muri uku kwa Gashyantare

Ku wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019 nibwo hatashywe gare y’akarere ka Rwamagana, ni nyuma y’imyaka isaga ine akarere kayizeza abaturage haba mu mihigo ndetse no mu bitangazamakuru byagerageje kubibaza ubuyobozi.

Muri Kanama 2017, umwe mu bakorarega muri iyi gare yabwiye NONAHA.com ko nta cyizere basigaranye ko izubakwa, yagize ati “Iyi gare rwose tubona itazubakwa kuko nikenshi cyane batubwira ngo bagiye kuyubaka umwaka ugashira, n’undi ukurikiyeho bakaba ariko batubwira, reba nk’ubu mu kwa kabiri batubwiye ko mu kwa gatandatu iba yatangiye kubakwa, ubuse turi mu kwa kangahe? Ubwo rero mbona nta cyizere rwose tuzaguma dukorere muri utu tuzu tw’amashitingi nyine ibyo tunabyibagirwe”.

Uko gare yasaga mbere yo kubakwa

Muri icyo gihe umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yatubwiye ko ibikorwa byagombaga gutangira muri Nzeri 2017 n’ubwo nabwo bitaje kubahirizwa, yagize ati “Nibyo koko iriya gare ni keshi twateganyije kuyubaka bikanga ariko noneho ubu byose byararangiye turatangira muri uku kwezi kwa munani, impamvu itubatswe mu kwezi kwa gatandatu nk’uko twabibwiye abahakorera ni uko twasanze tugomba gutangirana n’ingengo y’imari y’umwaka kandi mukwa gatandatu twari turi gusoza undi turindira gutangirana n’uyu, ubu rero twamaze kwishyura abantu bose bimuwe ibikorwa bigiye gutangira mu kwezi kuri imbere”.

Ubwo yatahaga iyi gare, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko abanyarwamagana banamwandikiye ubwe, yagize ati "Abaturage ba Rwamagana baranyandikiye ubwanjye banyibutsa, nigeze no kwakira u Rwandiko rw’abagenzi baza i Rwamagana bavuga ko gare yatinze, ko banyagirwa n’ibindi".

Eng. Jean de Dieu Uwihanganye ageza ijambo ku bitabiriye itahwa rya gare ya Rwamagana

Umuyobozi wa Jali Holdings yubatse iyi gare, Col Twahirwa Ludovic ’Dodo’, uvuga ko yubatse mu gihe kingana hafi n’umwaka, avuga ko gutinda byatewe ahanini no kubanza kwimura abaturage bari batuye aho yubatswe, yagize ati "Gutinda kuyubaka ntago ari twebwe, hajemo kubanza kumvikana n’akarere uburyo tugomba kubakamo n’uburyo bagoba kuzanamo imigabane yabo. Icya mbere iyi gare mbere kari gato cyane, ariko tumaze kumvikana n’akarere bimuye abaturage gare iraguka iba nini".

Gare yatashywe yubatswe mu buryo bugezweho kuko ifite aho abagenzi bazajya bicara bategereje imodoka, inzu z’ubucuruzi, ibyumba bikatirwamo amatike n’ibindi bitandukanye n’uko byari bimeze mbere kuko hari hato cyane kandi mu mukungugu gusa.

Imbere mu cyumba gikatirwamo amatike