Published Wednesday , on 14 March 2018, 19:04:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuva tariki 13 Werurwe 2018, mu murenge wa Jabana, kuri sitasiyo ya polisi ya Jabana hafungiye umusore witwa Nizeyimana Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Murehe mu kagali ka Akamatamu, Umurenge wa Jabana, akaba akekwaho gusambanya umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Jabana (G.S Jabana).

Uyu musore ukekwaho kuyobya umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 agamije kumusambanya, ubwo yatabwaga muri yombi banamufatanye n’udupfunyika 52 tw’urumogi.

Bamwe mu baturage baturanye n’iki kigo bavuga ko batatunguwe kuko ngo imyitwarire y’abanyeshuri biga muri iki kigo isanzwe n’ubundi ikemangwa. Umwe mu bagituriye utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati Iyo diregiteri atari mature (adakuze) abarimu nabo ntibabona uko bakurikirana abanyeshuri, iyo umwana asohoka ikigo ntibavuge ko umwana yasohotse, ntibabwire ababyeyi, (…)”

Umuyobozi w’uru rwunge rw’amashuri, Bizumuremyi Cyriaque, avuga ko atari uburangare bw’ikigo n’ubuyobozi bwacyo ngo kubera ko n’ubusanzwe bari batangiye kugira amakenga y’uyu mwana w’umunyeshuri bikekwa ko yasambanyijwe, ngo kubera imyitwarire ye itari myiza bari mu nzira zo gutumizaho ababyeyi be ngo barebere hamwe imvano yayo.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yashimangiye ifatwa ry’uyu musore, avuga ko akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana ndetse n’icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Mu gitabo mpanabyaha mu ngingo y’191 ivuga ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, naho uwahamwe n’ichaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500.000 kugera kuri miliyoni 5.

Uyu musore ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana, yari yarirukanywe kuri rino shuri rya Jabana nabwo akekwaho gukoresha no gucuruza urumogi mu banyeshuri ba kino kigo. Naho uyu mukobwa bikekwa ko yasambanyijwe akaba yajyanywe ku bitaro bya Kakiru ngo hakorwe isuzuma.