Published Sunday , on 15 October 2017, 15:40:16 by Christophe Hitayezu

Mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera haravugwa abaturage bagurisha ubutaka bakigendera nyuma y’igihe ayo bajyanye ashize bakagaruka bigatera ibibazo mu mibanire n’abo yasize, ubuyobozi bukavuga ko bigiye guhagurukirwa ahanini binyuze mu kwigisha abaturage.

Ibi byagarutsweho n’abaturage b’umurenge wa Gashora ubwo twabasuraga kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, bakavuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, ubuyobozi bukavuga ko ahanini binaterwa no kuba ubutaka muri aka gace bumaze kugira agaciro, bityo abaturage bagashukwa n’ayo mafaranga.

Yankundiye Lucie, ni umwe muba turage twaganiriye, avuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera kandi iyo nk’abo bagarutse biteza ibibazo no mu baturanyi, yagize ati “Ikibazo tugira ni icy’abantu bari kugenda bagurisha bakigendera ugasanga aho bageze naho ubuzima buranze bakongera bakagaruka ino bagacumbika barasize bagurishije ibyabo”.

Uwamugira Martha, umyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, avuga ko iki kibazo cy’imibereho myiza y’abaturage kizibandwaho muri iyi myaka irindwi, bityo ko hakwiye kubaho impinduka Umurenge ukarushaho kwigisha abaturage ndetse bakanarebara kuri bagenzi babo ibibazo bibabaho iyo bagurishije imitungo bakagenda, bityo hakaba hari ikizere ko iki kibazo kitazatinda gucika.

Umyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora Uwamugira Martha

Madamu Uwamugira yagize ati “Abantu bacunga umutungo wabo mu buryo butandukanye, icyo kibazo kirahari ariko si cyane kuko akenshi twe tumenya abagarutse bakatugana. Ibi birumvikana biteza ikibazo, gusa iyo agarutse ntabwo tumutereranan’ubwo aba yaracunze umutungo nabi, ariko ubu hariho ingamba ko n’umuturage niba agurishije isambu agirwa inama yo kuba hari ahandi ahita agura wenda akagira n’icyo asigaza akiteza imbere”.

Kuba aka gace kari ahatangijwe imishinga migari ya Leta n’abashoramari mu buhinzi bugezweho bwifashisha imashini no kuhira imyaka hifashishijwe ikiyaga cya Rumira kihegereye, biri mu byatumye ubutaka bwaho burushaho kugira agaciro.