Published Saturday , on 31 March 2018, 02:21:50 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko gufata abagabo bateye inda abana bigoranye, cyane ko akenshi abana baba baratewe izo nda babigira ibanga.

Mukamana Agnes utuye mu Murenge wa Ngarama yagize ati “Muri aka karere hari abana benshi batwaye inda kandi bireze cyane muri aka karere, njyewe mbona bikabije, gusa kumenya uzibatera biragoye kuko babahishira.”

Akomeza agira ati “Rimwe na rimwe hari ukubwira ko yamubujije kumuvuga kugira ngo amufashe, akamubwira ko ngo namuvuga azamwihakana kandi bikamupfira ubusa agahitamo kuryumaho. Urebye babashyiraho iterabwoba.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Marie nawe ahamya ko gufata abagabo batera abana inda bikigoranye ariko ngo bashyizeho ingamba.

Yagize ati "Mu by’ukuri umubare w΄abana baterwa inda ugenda urushaho kwiyongera ariko nta n’umwe turafata wabikoze. Gusa ubu twafashe ingamba aho twohereje amafishi mu midugudu bazajya buzuzaho abana batewe inda n’uwo bakeka ko yaba yaramuteye inda kuko hari igihe mu miryango babiganiraho ariko bakaba batajya kurega rimwe na rimwe banga kwiteranya n’imiryango. Ibyo rero ni byo kandi twizeye ko hari amakuru make tuzakurayo kubera ayo mafishi".

Mu karere ka Gatsibo hagaragaye abana 1274 batewe inda umwaka ushize wa 2017 kandi abazibateye nta n’umwe urafatwa nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere.

Iki kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda si umwihariko w’akarere ka Gatsibo gusa kuko kigaragara no mu tundi turere twose tw’igihugu. Ministeri y’uburimganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2016 abakobwa bagera ku 17500 bari hagati y’imyaka 16-19 ari bo batewe inda zitateganijwe, bamwe bikabagiraho n’ingaruka zo kuva mu ishuri.