Published Thursday , on 22 September 2022, 13:07:39 by Uwimana Joselyne

Abarezi bo mu karere ka Gatsibo barashimira Leta y’u Rwanda gahunda zitandukanye yabashyiriyeho zigamije guteza imbere uburezi muri rusange ndetse no kuzamura imibereho yabo.
biyemeje ko bagiye gufatanya n’izindi nzego gusubiza mu mashuri abana barenga ijana bayataye.

Raporo zinyuranye zivuga ko umubare munini w’abana bata ishuli babiterwa n’amakimbirane yo mu miryango atuma bishora mu gukora imirimo ivunanye.
Mu karere ka Gatsibo,abana bata ishuli ngo bajya gukora mu bishanga no mu birombe.Bamwe mu barezi bo muri aka karere bavuga ko biyemeje gukora ubukangurambaga,bagasura abana bataye ishuli mu miryango yabo.

“Akarere kacu kashyizemo imbaraga mu kwita ku bana, bubaka
amashuri ndetse bakora n’ibindi nkenerwa; natwe rero nk’abarimu tugiye gushyiramo imbaraga dutange umusanzu wacu abana basubire mu ishuri abataza
tubagereho iwabo kandi tubafashe kuba bagaruka ku ishuri.
” Uyu ni Sibomana Albert .

Niyonkuru Mireil Joselyne nawe ati “Nk’abarimu twiyemeje gufatanya n’ababyeyi n’abayobozi kugarura abana bataye ishuri bakagaruka kuko natwe ni inshingano zacu kandi twese dufatanije nk’uko twabyiyemeje bizakunda”

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi avuga ko ikibazo cy’abana bata ishuli cyahagurukiwe.
Ati “Hari abantu bagikoresha abana bato bigatuma bata ishuri,hari abakora mu bishanga,abakora mu ngo z’abantu,abakora mu birombe aho hose tugomba kuhagera tukamenya n’ababakoresha ,bakamenya ko bitemewe ,abana bakagaruka mu ishuri,kandi nidufatanya twese bizagerwaho.”

Mukarere kose ka Gatsibo ubu habarizwa ibigo by’amashuri 169 birimo 14 byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro; mu gihe akarere kose ubu gafite abanyeshuri 170,000.
Byitezwe ko aka karere kazacyira abarimu bashya 500; Uyu mwaka
w’amashuri uzatangira huzuye ibindi byumba by’amashuri bishya birenga 100.