Published Thursday , on 25 August 2022, 05:18:47 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu borozi bo mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo bavuga ko batabona umukamo ushimishije kubera ko bacyoroye inka za gakondo, Mu gihe aboroye iza kijyambere bo zabateje imbere bagasaba ko bafashwa bakabona inka za kijyambere na bo bakaba bakwiteza imbere.

Basanga korora izi nka mu gihe cy’izuba bigora kurushaho kuko umukamo babona ari muke cyane kandi byabavunnye kuzahirira. Bagasaba ko habaye hari uburyo bafashwa kubona inzungu byababera byiza .

Ukwishatse Paula yagize ati “Inka za gakondo ukama litiro imwe yaba yagerageje igakamwa eshatu naho izindi nihagati yi 10 na 15 urumva rero ko inka y’inzungu ariyo yatuma umuntu atera imbere kandi iyo wahira usanga ibyo kurya byazo bingana”

Kubwimana Albert nawe ati “Korora inka za gakondo biravuna cyane kandi nta n’ubwo zitanga umusaruro kuko zirya ibingana n’izinzugu ariko wagera kumukamo ugasanga ntabwo uhagije nk’ufite iy’inzungu turamutse tubonye inka z’inzugu byadufasha cyane.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko nk’akarere bahagurukiye gufasha aborozi biciye mu bikorwa byo gutera intanga byegerejwe abaturage kugira ngo bifashe aborozi kuva mu bworozi bwa gakondo.

Ibi ni muri gahunda yo gufasha aborozi korora inka za kijyambere zitanga umukamo uhagije. Ati “Ubundi byari bimenyerewe ko abanyarwanda bagira inka nyinshi ariko zidatanga umukamo kuri ubu rero akarere kacu kihaye gahunda yo gutera intanga inka kugirango babashe kubona izigira umukamo ihagije ndetse n’inyama kandi bose tuzabibafasha kuzibona.”

Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo habarurwa inka ibihumbi mirongo irindwi na kimwe Magana ane mirongo inane n’eshatu(71483).

Muri izi harimo izigera ku 20988 za gakondo, iza kijyambere cyangwa iza kizungu ku buryo bwuzuye(exotic breed) ni 2181, naho izivanze cyangwa z’ibyimanyi(cross breed) zigera ku 48314.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2021-2022 muri aka karere hatewe intanga inka zigera ku 3159 na ho muri uyu mwaka turimo wa 2022-2023 biteganyijwe ko inka zigera ku 3780 arizo zizaterwa intanga.