Published Monday , on 5 September 2022, 06:26:55 by Uwimana Joselyne

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gatsibo ho mu karere ka Gatsibo bangirijwe imitungo yabo ubwo hubakwaga umuyoboro w’amazi ujya mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke ariko na n’ubu bakaba batarahabwa ingurane z’ibyabo byangije.

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka 3 batwawe ubutaka bwabo ndetse n’indi mitungo ikangirika ubwo hubakwaga ikigega cy’amazi.

Kubwimana Domina yagize ati “Hari aho baje bubaka ikigega cy’amazi ndetse n’inzira abakozi bakoresha bajya aho bubatse ntanahamwe baratwishyura barahakoresha ariko twebwe ntacyo bigeze baduha

kandi baharanduye imibyare y’insina baraje baratemagura dutegereza kwishyurwa turaheba tugasaba ko batwishyura ibyacu byangijwe ndetse n’ubutaka bwacu basa n’aho batwaye kuko ntacyo tukibukoreramo”

Uwineza Cartas nawe ati “Baraje baratubariri babara ibyo bangije gusa ariko ntibabariye n’ubutaka bubatsemo ndetse n’inzira abakozi babo bakoresha;

aho hose ntibahashyize muhazishyurwa tukaba dusaba ko batwishyura kuyo babaze ariko n’ubutaka bwacu na bwo bakabubarira kuko nabwo babutwaye tutakibuhingamo”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu SEKANYANGE Jean Leonard avuga ko ikibazo cy’aba baturage bifuza ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi ujya mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke, ndetse n’ahandi hose hangijwe imitungo mu ikorwa ry’indi miyoboro y’amazi, ibi bibazo byose byarangije guhabwa umurongo neza na Njyanama y’akarere ka Gatsibo.

Yemeza ko mu minsi mike amafaranga azaba yageze kuri konte zabo.
Ati “ikibazo cy’abaturage batarishyurwa turakizi kandi hari bamwe bishyuwe ariko n’abasigaye na bo bagiye kwishyura mu minsi yavuba,kuko byarangije kunozwa”

Hateganyijwe ko hazishyurwa ingurane z’imitungo yangijwe ku hanyujijwe umuyoboro w’amazi ujyana mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke, n’umuyoboro wafatiye ku isoko ya Minago ndetse n’ahanyujijwe umuyoboro w’amazi wa Byimana.