Published Monday , on 10 December 2018, 13:44:45 by Jean Claude Muvunyi


Impunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu nkambi ya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo zihamya ko zikataje mu iterambere, zibikesha kuba zitakirwaza indwara ziterwa n’imirire mibi.

Izi mpunzi zibifashijwemo n’umushinga witwa NEC (Nutrition Education and Counseling) wa Plan International Rwanda uterwa inkunga na WFP (World Food Program), zigishijwe gutegura indyo yuzuye bizifasha gukemura ikibazo cy’imirire mibi.

Bamwe muri izi mpunzi baganiriye n’Umunyamakuru wa Nonaha.com bamubwiye ko ubu babasha kwitabira umurimo aho kwirirwa batonze umurongo kwa muganga.

Uwase Chantal avuga ko yarwaye indwara yo kubura amaraso maze NEC imufasha guhinga imboga no kurya indyo yuzuye, yagize ati: “Nyuma yo guca imirire mibi iwanjye, nabonye uko ntangira gucuruza no kwizigamira, none ubu niguriye ikibanza, ndacuruza yewe nanabashije kwisanira inzu ubu numva nifashe neza mu bukungu”.

Nyirazuba Nyirabuyange na we ahamya ko ubu ajya gucuruza ifu ndetse n’ibirayi nta mpungenge afite kuko umwana we atarangwaho imirire mibi, agira ati "Ubu mbona ntacyo mbuze kuko mbasha kwambika neza umuryango wanjye no kuwugaburira neza”.

Zirimwabagabo Java na we ahamya ko amaze kwiteza imbere nyuma y’aho arwanyije imirire mibi mu muryango we. Yavuze ko ubu ahagaze neza mu bukungu kuko ngo abona umwanya wo kujya gushaka akazi kuko umuryango we utakirwaragurika.

Mahirwe Aimable ushinzwe imirirre muri uyu mushinga avuga ko nyuma y’imbaraga nyinshi mu guhindura imyumvire y’aba Banyekongo, ubu bakataje mu iterambere, agira ati “Dutangira hano izi mpunzi zumvaga ko imboga ari ibiryo by’amatungo. Ariko baje kubona akamaro kazo ndetse n’amafaranga batanganga bazigura, ubu bayakoresha mu bindi bibateza imbere.”

Yakomeje agira ati: “Imirire mibi izahaza ubuzima bw’abantu. Iyo tuyikumiriye cya gihe bataga mu bitaro, kibafasha kudatakaza amafaranga n’umwanya wabo bakabikoresha mu bindi bibateza imbere.”

Vuganeza André uyobora inkambi ya Nyabiheke ahamya ko uyu mushinga wa Plan International Rwanda wafashije iyi nkambi kuko ubu nta ukijya guhaha imboga ndetse ko n’imirire mibi mu bana yagabanutse.

Yagize ati "Nyuma yo kwihingira imboga, ubu ntawukizigura ku isoko ahubwo barayikenuza"

Iyi nkambi ituwemo n’impunzi 14,622 biganjemo urubyiruko dore ko abarenga ibihumbi icyenda batarengeje imyaka 35.