Published Saturday , on 20 August 2022, 13:33:06 by Uwimana Joselyne

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative CORIMAK ikorera mu gishanga
cya Kanyonyomba ya Mbere mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bakigorwa n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’umuceri wo guhinga ndetse n’aho ibonetse ikaba ihenze,bakavuga ko bagowe no guhinga umuceri kubera iki kibazo.

Aba bahinzi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta mbuto babona kuko iyo ije iza ari nkeya cyangwa ikaza ivangavanze bikabatera kurumbya.

Kubwimana Esperance yagize ati :“Ni igihombo gikomeye duhura nacyo kuko kubona imbuto bigoye banaduha bakaduha nkeya nayo ivangavanze hakabaho igihe yanga no kumera kuko biza ari ibintu bivangavanze utamenya,nk’ubu ahantu nezaga nka toni nsigaye mpeza imifuka itanu”

Kanamugire Innocent avuga ko nk’ahantu yakeneraga imbuto y’ibiro 30 bamuha 15 by’imbuto.

Gusa ngo hari amakuru avuga ko abahinzi bagiye kujya bituburira imbuto. Ati: “Batubwiye ko koperative igiye nayo kujya itubura ubu niho tugiye guhanga amaso turebe ko twabona ihagije nayo nitugira Imana ntize ari mbi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard na we yemeza ko Koperative zose Z’abahinzi b’umuceri zigiye guhabwa ubushobozi bwo kwituburira imbuto.

Yongeyeho ko nk’akarere biteguye kuzifasha ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe ubuhinzi.

Ati “Ubundi gahunda dufite ni uko buri koperative zigera ku rwego rwo kuba zakwituburira imbuto,kuko hari izatangiye kandi zibikora neza ni nayo mpamvu n’izindi tuzishishikariza kuba zakwiha gahunda yo kwituburira zitiriwe zijya kugura ku zindi zabitangiye kuko nazo ziba zifite ubuzima gatozi”

Mu Karere ka Gatsibo habarizwa Koperative eshatu z’abahinzi b’umuceri ari zo COPRORIZ Ntende ikorera mu gishanga cya Ntende, CORIMAK ikorera mugishanga cya Kanyonyomba ya mbere ndetse na Koperative Ubumwe Gatsibo ikorera mu gishanga cya Rwangingo.

Kuri ubu kuri hegitari imwe y’umuceri hasarurwaga Toni ziri hagati y’eshanu n’esheshatu nk’impuzandengo muri aya makoperative yose ahinga umuceri.