Published Sunday , on 25 September 2022, 01:04:14 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu batuye Akarere ka Gatsibo by’umwihariko abatarabona ibyangombwa by’ubutaka kimwe n’abahinga bakodesheje ubutaka, bavuga ko batewe impungenge n’uko bashobora gukererwa cyangwa se bakarara ihinga kuko kugeza ubu batarabona imbuto n’ifumbire bitewe no kutagira ibyo byangombwa.

Aba baturage baravuga ko bafite impungenge ko bashobora gutinda guhinga kandi imvura yaraguye kare,bakavuga ko bakeneye ko ubuyobozi bwabafasha gukemura iki kibazo.

Harerimana vedaste yagize ati “Mu by’ukuri dufite ikibazo gikomeye kuko kubona ifumbire nta cyangombwa cy’ubutaka ntabwo bikunda,bidusaba ko winginga umuntu ugafatira ku cye kandi ababyemera ni bake. Turasaba ko ubuyobozi bwareba uko butugenza natwe tukabona ifumbire nk’abandi tugahinga.”

Nyiraneza Domina nawe ati “Nk’abantu twatisha kubona ifumbire biratugora cyane kandi twagakwiye kuba twabona ifumbire; ni ukuri turasaba abayobozi ko badufasha kubona ifumbire bitatugoye,kuko byadufasha kweza neza.”

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, avuga ko hari gahunda yo gutanga serivise zihariye ku baturage bafite ibibazo bifitanye isano n’ubutaka, ariko kandi ngo hari n’ubundi buryo abadafite ibyo byangombwa bashobora kubonamo inyongeramusaruro.

Yagize ati “Umuntu ufite ubutaka ariko adafita icyangombwa yakoresha icy’ uwo yaguze na we ubutaka afite , naho abakodesha nabo bakaka numero yanyirubutaka bakodeshaho ariko tukirinda ko umuntu yaba yafata ifumbire agiye kuyigurisha”

kugeza ubu abahinzi bo muri aka Karere ka Gatsibo bamaze gutegura ubutaka bwabo ku kigero kiri hejuru ya 80%, mu gihe gutera cyangwa se abamaze kugeza imbuto mu butaka bo bari ku gipimo kiri hasi kuko ari 5% gusa.

Uretse ibigori bizahingwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 16 muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A, muri aka Karere ka Gatsibo hazanahingwa ibishyimbo kuri hegitari zisaga ibihumbi bine, 100 zihingweho soya, mu gihe hegitari zisaga 1300 zo zizahingwaho umuceri.