Published Wednesday , on 19 September 2018, 17:24:06 by Pacifique Nkurunziza

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Rwimbogo na Kabarore yo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko iyo bagiye gushaka inkwi zo guteka nta wundi murimo wababyarira inyungu bakora.

Gushaka inkwi ngo bisaba umubyizi
Gushaka inkwi ni umwe mu mirimo yo mu rugo usanga ahanini ikorwa n’abagore cyane kurusha abagabo, bityo bigatuma babura umwanya wo gukora indi mirimo ibabyarira inyungu.

Nyirambabazi Valentine utuye mu mudugudu wa Nyabikiri mu kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore yagize ati "Gushaka inkwi ni umubyizi, iyo wagiye kuzishaka ubwo guca incuro biba byanze, biratubangamiye cyane buriya bashyizeho uburyo bwo kubona ibyo gucana byadufasha, natwe tukabona umwanya wo gukora ibitubyarira inyungu”.

Undi mubyeyi witwa Mukamurasi Sawulelia utuye mu kagari ka Nyabikiri, avuga ko biba bitoroshye kuzibona, cyane ko akenshi bamwe bajya gusenya mu ishyamba ry’ikigo cya Gabiro nubwo bitemewe.

Yagize ati "Ntabwo biba byoroshye ni ugusakuma ibishangara".

Bamwe mu bagabo baganiriye na Nonaha.com bavuga ko nubwo kubona inkwi ari ikibazo gikomeye, ariko bagerageza gufasha abagore babo.

Sindayigaya Jean Claude umuturage wo mu murenge wa Rwimbogo avuga ko mu rwego rwo gufasha umugore we, iyo yagiye gushaka inkwi na we ajya gushaka ikiraka kugira ngo babone icyo bararira.

Yagize ati "Icyo tubafasha rero, kubera ko mu rugo abantu tugomba kuzuzanya, nukuvuga ngo igihe yagiye gushaka utwo dukwi cyangwa gushaka ayo mazi, nanjye ndagenda nkajya gukora ikiraka bakampa ayo 600 tukaba twabona wa mufungo w’ibijumba cyangwa uw’imyumbati tugatekera abana, niko bigenda".

undi musaza witwa Nsengimana avuga ko iyo yabonye nk’ahantu igishyitsi afasha umugore we na we akaruhuka.

Ati "icyo mufasha mu byerekeranye no gushaka inkwi, nimba hari agasitsi nzi mu isambu ndagenda nkagacukura nkagasatura noneho ubwo nkaba mwunganiye, na we akagira akanya ko guhumeka kwirwa ari gutoraguza ibigorigori".

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ibiti bicanwe kandi n’abaturage bakabona uko bacana mu buryo butagoranye, hari gahunda zitandukanye bashize imbere,zirimo guteza imbere amashyiga ya cana rumwe, gahunda ya biyogaze ndetse na gaze.

Yagize ati "Mu birimo bikorwa rero ni ugukomeza kugendera muri politike ya leta yo gukangurira abaturage gukoresha amashyiga agabanya ibicanwa, aha navuga nk’amashyiga ya rondereza aho uretse abaturage kuba bibumbira ya yandi bashyira mu bikoni, hari n’andi ya kijyambere tugenda tugura dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu tukayatanga. Kugeza uyu munsi rero tumaze gutanga amashyiga arenga ibihumbi 40 mu ngo cyane cyane iziri mu cyiciro cya mbere, hari gahunda ya biyogaze gukangurira abaturage gukeresha biyogaze kuko turi mu karere gakungahaye ku bworozi ...aha rero tumaze kubaka biyogaze mu ngo zigera kuri 554 kandi ni igikorwa kigikomeza.”

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo
Gasana Richard akomeza avuga ko batangiye no gushishikariza abaturage ku gura gaze.

Ati ”Hari n’indi gahunda twatangiye vuba aha ngaha yo gukoresha gaze, gutinyura abaturage ko kugura gaze atari ibintu bihenze, bari bazi ko ari ibintu by’abakire abantu b’abakungu baba mu migi kandi biri gutanga umusaruro aho uyu munsi dufite abaturage bagera kuri 238 bakoresha gaze kandi mu buryo buhoraho, biri no mu mihigo yacu mu mwaka ushize twarabihize n’uyu mwaka tuzabihiga".

Mu rwego rwo kongera ubuso buhinzeho ibiti, uyu mwaka wa 2017-2018 akarere ka Gatsibo kazatera ibiti ku butaka bushya bungana na hegitari 800, havugururwe amashyamba kuri hegitari 20.5, kugeza ubu ubuso buteyeho amashyamba mu karere ka Gatsibo ni hegitari ibihumbi 8257.