Published Saturday , on 31 March 2018, 14:07:40 by Uwimana Joselyne

Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kiziguro baravuga ko bahangayikishijwe no kuba kidafite abakozi bahagije bo kubitaho ukurikije ubwinshi bw’ababagana. Ibintu binashimangirwa n’umuyobozi w’iki kigo ko koko umubare w’abakozi bafite udahagije ugereranyije n’umubare w’abarwayi bakira.

Bamwe mu barwayi twahasanze baje kwivuza bavuga ko hahora umurongo ukabije ku buryo kuhivuriza bisaba kuzinduka nka saa kumi n’imwe za mu gitondo ugafata nimero yahafi.

Nyiramana Marie Claire ni umwe mu bo twahasanze yaje kuhivuriza, yagize ati ”Dufite ikibazo cy’abaganga basuzuma, kuko ubu dufite 2 kandi reba uko tungana turagera nko ku 100 ubundi iyo ushaka kwivuriza hano urazinduka ukahagera nka saa kumi n’imwe ugafata nomero ya hafi kuko uje nka saa moya ubwo nyine uhava nka saa mbili za nijoro".

Kantengwa Dativa ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kiziguro na we avuga ko iki kibazo kibahangayikishije kuko hivuriza abantu benshi cyane barenze ubushobozi bwabo, yagize ati "Mu byukuri kuri iki kigo nderabuzima tugira ubwinshi bw’abantu batugana bigatuma hahora umurongo w’abantu benshi, cyane cyane aho basuzumira niho dufite ikibazo kuko tugira abaganga 2 basuzuma kandi usanga twakira abantu bagera ku 180 kandi ubusanzwe duteganije kuba twakwakira 80"

Uyu muyobozi asaba ko bahabwa abaganga bunganira abasanzwe kugira ngo barusheho gukora neza, dore ko ngo hari igihe usanga bageza na saa mbili z’ijoro bagisuzuma abantu baje kumanywa.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Marie, avuga ko icyo kibazo bakizi, yagize ati "Ikibazo cy’abaganga badahagije kiranzwi kandi ntikiri hariya gusa kiri n’ahandi hose, icyo dukora ni ubuvugizi ku babishinzwe hazagira ababoneka bakaba badufasha kuko twaragitanze ubu ni ugutegereza".

Ikigo nderabuzima cya Kiziguro cyatangiye mu 1987, uretse ikibazo cyo kutagira abaganga bahagije hari n’ikibazo cy’uko inyubako zacyo zishaje kuko usanga kigishakajwe amabati ya fiburo sima bivugwa ko agira ingauka ku buzima bw’abantu.