Published Wednesday , on 31 July 2019, 21:24:35 by Christophe Hitayezu

Kuva mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, biteganyijwe ko ku Mulindi mu karere ka Gicumbi hazatangira kubakwa ingoro ndangamurage y’urugamba rwo kubohora igihugu ya mbere mu Rwanda haba mu bunini, mu bwiza ndetse no kwinjiza amafaranga menshi.

Amb. Masozera Robert uyobora ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, avuga ko ku Mulindi w’Intwari hatangiye gutunganywa mu byiciro bitatu, icya mbere cyo kuvugurura amazu yari ahasanzwe kikaba cyararangiye.

Icyiciro cya kabiri avuga ko ari ukubaka indi ngoro itari ihasanzwe ari yo izahurizwamo amateka yose, ikazaba ifite ibyumba bigaragaza amateka yaranze urugamba rwo kwibohora. Avuga ko abantu bazajya bayigeramo bakabona FPR na APR uko byavutse, uko urugamba rwatangiye, uko rwabaye amahina, uko rwagoranye, kugenda kugera rurangiye. Bikazaba bigaragara mu mafoto no mu buhamya.

Avuga ko iyi ngoro izagaragaramo n’ibikoresho byakoreshwaga icyo gihe, uko intwaro Inkotanyi zarwanishaga zari zimeze, aho baryamaga, itumanaho bakoreshaga, ingorane bahuye na zo n’ibindi.

Icyiciro cya Gatatu harimo gutunganya ibikorwaremezo birimo imihanda, Parking ndetse n’ikibuga cy’umupira cya Mulindi.


Umuhanda uva Maya ugera ku Mulindi w’intwari nawo uzakorwa

Yemeza ko izaba ari iya mbere mu gihugu agatanga n’impamvu

Amb. Masozera agira ati “Twebwe mu kigo cy’ingoro z’umurage w’Igihugu, turahamya ko iyi ngoro nirangira, ari yo igiye kuba ingoro ya mbere mu Rwanda nini kandi nziza kurusha izindi zose. Niyo ngoro izaba ihiga izindi mu bunini, mu bwiza, mu gusurwa n’abantu benshi no kwinjiza amafaranga menshi mu ngoro zindi zose dufite uko ari umunani, nta ngoro izaba imeze nk’iyingiyi”.

Impamvu ya mbere muri eshatu atanga zizeza ko iyi ngoro izaba ari iya mbere, ahera ku kuba ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu iri i Kigali mu Nteko Ishingamategeko, ariyo ikunzwe kugeza ubu, ikaba isurwa n’abagera ku bihumbi ijana na makumyabiri ku mwaka kandi imaze imaze umwaka umwe gusa.

Impamvu ya kabiri avuga ko ariyo ngoro ya mbere igiye kuba muri Afurika ivuga amateka ya vuba n’abantu bayabayemo bakiriho, avuga ko izindi ziba zivuga ibintu bya kera abantu baterateranyije bakabihuriza hamwe.

Agira ati “Nk’iriya y’i Huye ivuga imibereho y’abanyarwanda mbere, tujya kuyikora ni ababirigi baje barayiduha, iriya ni impano y’ababirigi. Ingoro y’abami tuvuga nayo ni nziza ariko twarateranyije turibaza tuti ariko abami babagaho bate! Abantu bagasoma, nta mwami twabajije, nta mutware w’ingabo twabajije, nta buhamya burimo, ariko iyi dufite ubuhamya bw’abayoboye urugamba, bw’abarwanye, n’ababibayemo bose. Iyi niyo izaba ibaye iya mbere muri Afurika ifite umwimerere kurusha izindi zivuga amateka y’intambara.”


Amb. Masozera, umuyobozi w’Ikigo k’ingoro z’umurage w’u Rwanda

Impamvu ya gatatu atanga ni uko iyi ngoro ikomatanyije n’undi mushinga uhari w’ubukerarugendo bushingiye ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, ahantu hose habereye amateka akomeye, hakaba hari inyigo yo kugenda bahegeranya ku buryo hazakorerwa ubukerarugendo.

Agira ati, “Uriya muhora wose wo kuva Kagitumba ukagera ku Mulindi uciye za Nyagatare abantu bazajya bawusura mu munsi umwe, ku munsi wa kabiri habeho gusura undi muhora uva ku Mulindi ukagera Musanze ahahoze ari mu Ruhengeri. Hakaba n’undi uturuka ku Mulindi ukagera i Kigali mu nteko Nshingamategeko ahahoze hitwa CND.”

Avuga ko mu nyigo biteganyijwe ko iyi ngoro igomba kurangira kubakwa muri Kamena 2020, ku buryo muri 2021 ishobora gutangira gusurwa.

Abashoramari baratungirwa agatoki

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ari amahirwe ku ishoramari ndetse akanakangurira abacuruzi kuhubaka amahoteri, amaresitora, amacumbi n’ibindi.


Guverineri Gatabazi JMV

Agira ati, “Birakwiye ko hatangira kubakwa amahoteli, resitora, Bar nziza n’ibindi bizafasha abazajya bahasura kubona serivisi bakeneye, abantu nibaza bavuye mu mahanga, cyangwa mu tundi turere tw’u Rwanda, bazakenera kurya, kunywa ndetse n’aho barara. Abantu bakwiye kwitegura ku buryo ingoro izatangira kubakwa nabo batangira kubaka.”

Avuga ko n’ubu iyo ngoro itarubakwa, hari ubwo hasurwa n’abantu benshi, ariko bakaba batabona serivisi z’ubucuruzi, akizeza ko uzahashora imari amafaranga azayabona.