Published Thursday , on 20 September 2018, 07:43:56 by Pacifique Nkurunziza

Mu gihe akarere ka Gicumbi kagomeje ibikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage, bamwe mu batuye mu murenge wa Manyagiro muri aka karere by’umwihariko abagore baravuga ko umwanya bamaraga bajya gushaka amazi batangiye kuwubyaza ibindi bikorwa.

Babonye amazi hafi ntibagikora urugendo rurerure
Mukamana utuye mu kagari ka Rusekera mu murenge wa Manyagiro, avuga ko bakoraga urugendo rutari hasi y’amasaha abiri ariko kuri ubu basigaye babona amazi bugufi bakagira indi mirimo bakora.

Yagize ati ”Aka gace dutuyemo ikibazo cy’amazi cyari ingorabahizi, twajyaga kuvoma epfiriya mu gishanga ku buryo twamaraga amasaha atari munsi y’atatu bityo bigatuma tutabona uko tujya mu yindi mirimo”.

bashimira abafatanyabikorwa babegereje amazi meza

Uwimana Claude umubyeyi utuye mu kagari ka Ryaruyumba na we avuga ko nubwo nta bikorwa bimubyarira inyungu aratangira gukora, ariko kubegereza amazi hafi byatumye agira indi mirimo akora .

Yagize ati ”Ibikorwa byacu akenshi bishingiye ku buhinzi, rimwe na rimwe rero twigomwaga umwanya wo kujya guhinga kugira ngo tujye kuvoma ubu rero byaradufashije nta kibazo tugihura nacyo cy’amazi turajya mu murima tugahinga, mbese ubona ikibazo cy’amazi ntikikiduhangayikisha cyane “.

Naho Nsabimana wo mu kagari ka Kabuga, avuga ko nubwo bafashaga abagore babo kubona amazi ariko wasangaga akenshi birwa mu kibazo cy’amazi n’indi mirimo yo mu rugo.

Ati ”Abagore bacu akenshi wasanga birwa mu kibazo cy’amazi rimwe na rimwe tukabafasha kugira ngo bagire indi mirimo bakora, ariko ukabona ko ikibazo cy’amazi gikabije, ubu rero kuva amazi yatwegera tugerageza kujyana na bo( abagore bacu) mu mirima tugafatanya ku buryo ubona hari ubundi buzima tugenda tubona”.

Nteziryayo Anastase umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukunguPhoto/TV1
Ku ruhande rw’ubuyoibozi bw’akarere ka Gicumbi, buvuga ko agace ka Manyagiro kari gahangayikishije cyane nubwo utugari twose tutaragerwaho n’amazi meza.

Nteziryayo Anastase umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko hari undi muyoboro ugiye kuzura mu murenge wa Manyagiro ugomba kunganira uwuzuye mu bihe byatambutse.

Yagize ati ”Tuboneraho mbere na mbere gushimira abafatanyabikorwa baba baradufashije kubaka ariya mavomo, ni byiza kandi murabizi ko amazi ari ubuzima ndetse byanabagabanyirije na rwa rugendo bajyaga bakora bajya gushaka amazi meza kuri za kano ziba hasi mu bishanga, turabishima cyane ntabwo twavuga ko abaturage bose ba Manyagiro babonye amazi meza kuko ni umurenge mugari, hari n’undi muyoboro tugiye kubahereza wa Gitaba-Mafurebu na wo uzabafasha kongera amazi meza, icyo tugamije nuko abaturage bose b’akarere ka Gicumbi babona amazi meza”.

Kugeza ubu ibipimo by’abaturage b’akarere ka Gicumbi bigerwaho n’amazi meza biracyari munsi ya 50%, gusa hakaba hari abafatanyabikorwa batandukanye babafasha, aho nk’umushinga wa Water For People ufatanyije n’akarere ka Gicumbi bihaye intego y’imyaka itanu yo kuba nta muturage uzaba utaragerwaho n’amazi meza.