Published Thursday , on 2 January 2020, 13:37:32 by Iritararenga Dieudonne

Ubwo havugwaga umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, bamwe mu baturage b’akarere ka Gicumbi bari mu bari bafite abana biga mu gihugu cya Uganda, bakahashakira amaramuko, bamwe bakanahashaka ubuvuzi, aho rimwe na rimwe wasangaga abaturage begereye umupaka hari ibicuruzwa binjiza mu buryo bwa magendu, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Gusa ubu habaye impinduka nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku karere ka Gicumbi ku wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019.

Kuri ubu ubuyobozi burishimira ko iyi myumvire yahindutse, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix ati ’’Turashima aho tumaze kugera mu burezi, aho twamaze kugabanya ubucucike, akarere kacu ni ko kaza ku isonga mu kubaka ibyumba by’amashuri. Nk’akarere gaturiye umupaka wa Uganda, mu gihe cyashize abana bacu baba abiga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bajyaga gushaka uburezi muri Uganda, gusa ubu hafi y’umupaka hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bihagije ku bufatanye na kiriziya Gatulika na EAR bifasha abanyarwanda kubona uburezi hafi yabo’’.

Yakomeje agira ati ’’Kubera imiyoborere myiza, twakoze ubuvugizi n’ubukangurambaga haboneka ibigo nderabuzima bifasha abaturarwanda kwivuza biboroheye, batarindiriye kujya hakurya rimwe na rimwe bikanashyira ubuzima bwabo mu kaga, ibi byose ni ibigaragaza imiyoborere myiza itekereza ku baturage cyane. Ubu igisigaye ni ugukurikiranira bugufi ama ’poste de santé’, cyane ko ama poste de santé yegereye umupaka .’’


Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix

Avuga ko abanyagicumbi bumvise guhohoterwa kw’abanyarwanda bambukaga umupaka bajya Uganda, kuko hakozwe ubukangurambaga abaturage bagasabwa guhina akarenge, hakishimirwa ko babyumvise bagahindura imyumvire. Gusa umuyobozi w’Akarere avuga ko bitaracika ijana ku ijana, ariko ko ubukangurambaga bwatumye n’ibiyobyabwenge na magendu byambukaga imipaka bigabanuka.