Published Wednesday , on 21 February 2018, 07:53:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Imvura yaguye mu karere ka Gicumbi ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 19 Gashyantare 2018, yafunze umuhanda ibuza abagenzi gukomeza igendo zabo, imodoka zirahagarara mu gihe kingana n’amasaha asaga ane.

Ibi byabereye aho bita Rwasama, ni ku Muhanda Kigali-Gatuna urenze aho bita mu Rukomo werekeza i Gatuna. Uyu muhanda ukaba ari nyabagendwa cyane dore ko uhuza u Rwanda n’Igihugu cya Uganda.

Iyi mvura yateje inkangu yaguye idatunguranye kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) mu itangazo cyari cyashyize ahagaragara n’akarere ka Gicumbi kari kavuzwemo imvura.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi JMV avuga ko ifungwa ry’uyu muhanda rikomoka ku mazi amanuka mu mujyi wa Gicumbi akamanukana n’ibitaka byinshi, akaba ari yo yamanutse Rwasama agafunga umuhanda, ariko ngo ubutabazi bw’ibanze bwakozwe umuhanda wongera gukoreshwa mu ma saa yine z’ijoro.

Guverineri Gatabazi ubutumwa yageneye Abanyarwanda cyane cyane abo mu Majyaruguru, yasabye kuzirikana gufata amazi yo ku nyubako kuko iyo imvura iguye zirekura amazi menshi kandi iyo abuze ikiyafata yishakira inzira.

Agakomeza avuga ko muri uku kwezi kwa Werurwe agiye gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bafatanya n’abaturage gusibura ibyobo bifata amazi bari baracukuye, bagashaka imireko bashyira ku mazu yabo amazi bakaba bayajyana ahantu hamwe bashaka kugirango atazongera guteza ibibazo.

Intara y’Amajyarugu ikunze kwibasirwa n’ibiza cyane cyane mu turere twa Musanze na Gakenke aho mu mwaka wa 2017 hakunze kwibasirwa n’inkangu, hari n’ibyatunguye cyane abaturage batuye mu turere twa Rulindo na Gicumbi ubwo mu mpera z’umwaka wa 2017, habaye inkangu zaje gutera umwuzure mu gishanga cya Gaseke bigatuma ibintu byinshi n’amatungo bihatikirira ndetse n’abaturage bamwe bakahaburira ubuzima.