Published Friday , on 29 November 2019, 21:40:55 by Naomi Irakoze Mugaragu

Mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara hatangirijwe ubukangurambaga bwabimburiwe no guhugura bamwe mu batuye muri uyu murenge ku icuruzwa ry’abantu n’uburyo ryakwirindwa, bukaba bubayeho nyuma y’ubushakashatsi Never Again ifatanije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe abimukira ndetse na ministeri y’ubutabera bakoze muri 2018.

Dukuzumuremyi Ernest, umukozi wa Never Again Rwanda ukora muri gahunda yo kubaka amahoro, akaba anashinzwe ibikorwa bijyanye n’ubukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu mu Rwanda, avuga ko ubu bukangurambaga ari umwe mu myanzuro yavuye muri ubwo bushakashatsi hibandwa cyane ku turere twegereye imipaka, agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko uturere duturiye imipaka ari two dukorerwamo ibyaha byinshi birimo n’iki cyo gucuruza abantu n’ubwo atariho biba gusa, hari icuruzwa rikorerwa imbere mu gihugu n’irikorerwa ku mipaka ariyo mpamvu utu turere aritwo tugomba gukorerwamo ubwo bukangurambaga cyane.”


Dukuzumuremyi Ernest ukora muri Never Again Rwanda

Ndikumana Faustin ni umwe mu bahuguwe, avuga ko aya mahugurwa bahawe abasigiye ubumenyi mu gusobanukirwa neza icuruzwa ry’abantu no gutanga ubumenyi ku bo basize mu rugo iwabo, kugirango basobanukirwe neza uko bacuruzwa, n’uburyo bwo gukumira iki cyaha.

Mugenzi we Ingabire Marie Ange na we niko avuga, akanagaruka ku buryo babonye ugiye gucuruza umuntu azamo. AGira ati ”Twabonye ko umuntu ugiye gucuruza umuntu aza avuga ko agiye kumushakira ikintu we adafite, mu by’ukuri tugomba kubanza kureba ese uyu muntu niba batari basanzwe baziranye agiye kukimushakira ate? ese kuki ari we ahisemo, tukabanza kugenzura neza tukamenya niba ibyo uwo muntu avuga aribyo”.

Ntakirutimana Clarisse wo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara ni umwe mu batanze ubuhamya ko yabonye ibimenyetso by’uko yari agiye kugurishwa ubwo yari umujyanama mu buhinzi bw’ikawa, ari no mu buyobozi bw’amakoperative ya kawa ku rwego rw’igihugu, agahagarika gahunda. Abajijwe uko yabimenye, yagize ati ”Bafashe gahunda yo kujya muri Kenya, uwari uduhagrariye afata gahunda yo kubanza kunjyana ngo tubanze dusambane, noneho nahise mpagarika iby’ubuyobozi mbivamo, na nyuma yaho akomeza kungendaho, noneho arambwira ngo yamboneye akazi hanze, ngisha inama, bambwira ko nshobora kugerayo nkabura akazi, n’ubuzima bugahinduka bubi.”

Umukozi muri minisiteri y’ubutabera mu ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko, Umurungi Providence, avuga ko abaturage bakwiye kwigishwa cyane ngo iki cyaha gikumirwe. AGira ati ”Icyakorwa ni ugukomeza ubu bukangurambaga, abaturage bakigishwa amatgeko kandi ko agomba gukurikizwa”.

Aba bose kandi basabye by’umwihariko abarangiza amashuri yisumbuye kwirinda ababashukisha kubashakira akazi, bakajya babanza bakitonda.