Published Tuesday , on 21 January 2020, 19:01:43 by Naomi Irakoze Mugaragu

Ubwo yagiriraga uruzinduko mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yabwiye abaturage ko bagomba kwita ku mirire y’abana ngo barusheho kurwanya imirire mibi mu bana bato, bakanita ku mibereho y’abo mu ngo zabo, aho yabasabye gutera ibiti by’imbuto mu ngo.

Muri uyu murenge yasuye imidugudu ibiri yo mu kagari k’Umunini aho yasuye urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), akagaragarizwa uko abana bitabwaho by’umwihariko mu mirire ngo harusheho guhashywa igwingira n’imirire mibi mu bana.

Nyiramfura Marie Louise uyobora uru rugo mbonezamikurire y’abana bato, avuga ko kuba abana baza mu irerero, bifasha ababyeyi babo kumenya kwita ku mirire ya bo. Ati: "Iyo umwana ageze hano kuko hari umunsi w’igikoni cy’umudugudu, ababyeyi baraza, abajyanama b’ubuzima bakadufasha, bigatuma ababyeyi bamenya gutegura indyo yuzuye, hari n’ubundi bumenyi butandukanye bahabwa, bigatuma babategurira ejo heza".

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’intebe yagize ati "Umwana wariye imbuto agira imirire myiza, ariko kandi urugo rurimo imbuto bashobora kuzigurisha bakaba bakwinjiza amafranga abafasha mu kwiteza imbere, buri rugo nibura rukagira ibiti bitatu by’imbuto".

Minisitiri Ngirente kandi yasabye abaturage gukora ibimoteri bibafasha kubona ifumbire, ndetse nabyo bakaba babiteraho ibiti cyangwa se imboga kugirango ifumbire ikomeze gufatwa neza. Avuga ko n’ubwo ibiti by’imbuto bitatu ari ibyo buri rugo rugomba kuba rufite, ko bibaye byinshi byaba byiza kurushaho, kandi ko umuturage wabura ingemwe zo gutera yazisaba ubuyobozi kuko buzifite.


Minisitiri Ngirente n’abandi barimo umuyobozi wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, batanze urugero batera ibiti mu mirima y’abaturage