Published Thursday , on 18 April 2019, 22:29:24 by Bucyibaruta Kabera Samson

Hari serivisi bimwe mu bigo nderabuzima bidatanga neza bigatuma bamwe mu babigana bazinubira, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba ngo kuko ububiko bw’imiti buba bufunze. Ibi bigo nderabuzima ngo mu masaha ya nijoro bigira ububiko bw’imiti bukoreshwa gusa mu gihe hagararagaye ikibazo gitunguranye cyane (Pharmacie d’urugance).

Ubwo twageraga ku kigo nderabuzima cya Kiyanza mu karere ka Rulindo mu masaha ya nijoro dore ko ari naho abaturage bavugaga ko serivisi bahabwa zitabanogera, twahasanze umurwayi umaze guhabwa ibinini bibiri bipfunyitse mu rupapuro rw’ikayi, bamusabye ko azagaruka ku wundi munsi ngo nibwo azavurwa neza ngo Pharmacie irafunze nta miti yaboneka.

Muhire Alphonse wivurije ku kigo nderabuzima cya Gasagara mu karere ka Muhanga nawe ahamya ko nk’ibi byamubayeho, yagize ati ”Serivisi nahawe ntago zanyuze ariko icyambabaje ni uko bambwiye ko nzagaruka ejo bakamvura neza”, ikintu akomeje anenga ni uburyo nawe bamuhaye imiti ipfunyitse mu mpapuro z’amakayi, ati kandi natwe nk’abacuruzi iyo dupfunyikiye abaguzi mu mpapuro turahanwa we kubwe akaba atumva ukuntu kwa muganga bakora gutyo.

Tuyisenge Clarisse, umubyeyi waganiriye na Nonaha.com avuga ko yahawe serivise mbi ku kigo nderabuzima cya Kiyanza, avuga ko yari agiyeyo ajyanye umwana agahabwa ikinini kimwe bakamubwira ko azagaruka bukeye, ku bwabo nk’abaturage bakifuza ko igihe cyose umurwayi abagannye bagomba kumwakira kuko indwara idateguza.

Mujawamariya Pelagie ni umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kiyanza, we avuga ko ibikorwa byose ari umutekano w’imiti kandi ari ibintu biba byarateguwe imbere mu mikorere y’ikigo (organisation interne) ndetse ngo bikaba binaterwa n’ikibazo cy’abakozi bake.

Ibi ariko ntago abihuza na Habiyaremye Sylvestre uyobora ikigo nderabuzima cya Rutonde muri Rulindo, we avuga ko ku kigo nderabuzima akoreraho imiti itangwa ku manywa ari kimwe n’itangwa nijoro.

Twashatse kumenya niba ari amabwiriza ya Minisiteri w’Ubuzima, maze Umuvugizi wayo Malick Kayumba agira ati ”Ayo mabwiriza ntayo twigeze dutanga, igihe cyose umuntu akeneye serivise agomba kuyihabwa”.