Published Friday , on 6 March 2020, 09:25:16 by Christophe Hitayezu

Tariki 8 Werurwe buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’abagore, ku munsi nk’uyu uyu mwaka, Bwiza Media na Karibu ASBL bateguye igitaramo cyo gushimira umuhanzi wateje imbere umuco, hakaba haratoranyijwe Cécile Kayirebwa mu gitaramo Ikirenga mu Bahanzi, kizaba ku mpunsi w’abagore, ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2020.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali (KCEV), kikazaririmbwamo n’abahanzi bamenyerewe mu ndirimbo gakondo barimo Cécile Kayirebwa ubwe, Mani Martin, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Clarisse Karasira n’abandi.

Umuyobozi wa Bwiza Media, Kayiranga Merchiore, avuga ko uyu muhanzikazi atazahabwa ishimwe gusa n’abateguye iki gikorwaa, kuko n’abazakitabira bazahabwa umwanya wo kumushimira.


Cécile Kayirebwa ufite ibihangano bikora benshi ku mutima

Asobanura ko iki gikorwa ari ngarukamwaka n’ubwo habanjirirjwe kuri Kayirebwa, n’abandi bazagenda bakurikiraho, hibandwa mu kureba uwakoresheje ibihangano bye mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw ahasanzwe, 10000Frw mu myanya y’icyubahiro, na 20000Frw mu myanya y’ikirenga, abagura amatike kare bakagabanyirizwa. Igitaramo kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.


Abahanzi n’abateguye iki gitaramo bagaragarije abanyamakuru aho imyiteguro igeze