Published Sunday , on 1 September 2019, 18:43:34 by Christophe Hitayezu

Umuyobizi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko hari uburyo bwo kurinda abangavu gutwita bukiganirwaho hagati ya Leta n’abihaye Imana.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro kigufi umuyobozi wa RBC yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umuganda wakorewe mu Rugando mu karere ka Gasabo tariki 31 Kanama 2019, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, rimaze mu bikorwa byo kwita ku muryango.

Dr. Nsanzimana yagize ati’ "Dufite uburyo bwinshi bitewe n’icyiciro cy’imyaka umuntu arimo, abakiri bato hari ibyo bagenerwa, abakuze hari ibyo bagenerwa. Wenda ushaka kuvuga ibijyanye n’agakingirizo [...] ubu hari ibyo tukiganiraho n’abihaye Imana, hari ibyo twumva kimwe hari n’ibyo tugerageza kuganiraho cyane kugirango tugire aho duhurira. Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro buteganywa na Minisiteri y’ubuzima, bwaba ubwo kwifata ndetse n’ubwo kwa muganga, nta na bumwe bukuraho ubundi, bwose buruzuzanya".


Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana mu muganda

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato muri iki gihe gihangayikishije inzego nyinshi yaba Minisiteri yita ku muryango, yaba iy’ubuzima ndetse n’iy’uburezi kuko abo bana benshi baba bari kuva mu mashuri, akavuga ko ingamba zihari zituruka muri ibyo bice by’ingenzi bihanganye n’icyo kibazo.

Muri rusange mu Rwanda usanga gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bangavu bitavugwaho rumwe no mu baturage. Umubyeyi witwa Buteto Joselyne wo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, avuga ko nko gukoresha agakingirizo ari byiza bakirinda gusama igihe kwifata byabananiye, ariko ko nawe ubwe atabona aho ahera agaha umwana cyangwa ngo amusabe kugakoresha.

Buteto agira ati, “Byaba byiza kuba agafite ariko nk’umubyeyi biragoye ko watumuha, byagaragara nko kumushishikariza gusambana, gusa aho gukoresha inshinge, ibinini cyangwa ubundi buryo burinda gusama yakoresha agakingirizo kuko ibindi byo numva byanamugiraho ingaruka kuko aba atarabyara”.

Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda, avuga ko bo icyo bitaho ari ukumenya ko abantu bose amakuru abageraho uko bikwiye, agira ati, "Dushyigikiye ko abantu ari bo bifatira icyemezo, niba bakeneye kuboneza urubyaro mu buryo butangwa kwa muganga, bakabyifatiraho icyemezo kandi bagahabwa izo serivisi. Dukorana n’inzego zitandukanye kugirango amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere agere no ku bato bityo bifatire ibyemezo ubwabo".


Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda

N’ubwo amakuru menshi abana bakwiye kuyakura mu miryango, umubyeyi witwa Ngirinshuti Etienne nawe wo muri Kigina avuga ko ababyeyi bataragera ku rwego rwo kwerura ngo baganirize abana ku buzima bw’imyororokere, avuga ko nawe ubwe ataha umwana we agakingirizo mu byo amugenera agiye ku ishuri.

Gahunda ya kuboneza urubyaro igenda itanga umusaruro mu Rwanda kuko Dr. Sabin avuga ko ubu ikigereranyo kiri ku bana bane ku muryango bavuye kuri batandatu.