Published Tuesday , on 15 June 2021, 17:19:44 by Uwimana Joselyne

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe gutanga amaraso, ni umunsi wizihirijwe mu karere ka Ruhango aho ubutumwa bwagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima muri RBC ari ugushimira abitanga ko ari intwari kandi ko gutanga amaraso ari n’umwanya mwiza umuntu yagakwiye kumenyeraho uko ahagaze kuko bapima indwara zose.

Uyu munsi wizihijwe ku nsangayanatsiko igira iti "Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima”. Mu karere ka Ruhango kuri uyu munsi gusa abari bamaze kwitanga bari 282.

Bamwe mu bo twaganiriye bahamya ko iki gikorwa bagikora bagikunze kuko ari ugutabara imbabare Kandi ko gufasha na bo ubwabo babyishimiye. Aloni Bimenyimana ni umwe mu baje gutanga amaraso, yagize ati "naje nje gutanga amaraso ngo nanjye ngire uruhare mu kuramira abagiye gupfa kuko mbibonamo nk’ubwitange kandi numva ntacyo bintwaye. Mpamya ko nzanabikomeza, ni igikorwa nkora nkumva ndakishimiye, nkasaba na bagenzi banjye kuba nabo bagira umutima utabara kuko kubaho ari ugufashanya".

Uwambage Olive nawe yitabiri iki gikorwa, yagize ati "nigeze kurwara ndwarira mu bitaro bya Nyanza ngera igihe nkenera guterwa amaraso, bayanteye ndakira mererwa neza, byanteye imbaraga zo kuba nanjye nzajya nyatanga ngafasha abandi nk’uko na njye nafashinjwe nkabona ngaruye ubuzima".

Dr Muyumbo Thomas ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko gutanga amaraso ari ubushake kandi ko uyahabwa nta kiguzi asabwa, yagize ati "turashima abatanga amaraso kuko baza ku bushake, iki gikorwa kugikora ni ubushake bw’umuntu nta kiguzi tumuha ari nayo n’uyahabwa nta kiguzi nawe atanga, tugasaba buri wese kubigira ibye kugira umutima ufasha".

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri RBC, Dr Gatare Swaibu avuga ko kuba umuntu yemera akaza gutanga amaraso ari ubutwari. Yagize at "Abantu bagenda babisobanukirwa kuko nta cyuho kigaragaramo cyane cyo kuba habura amaraso. Nsanga ari ubutwari bw’ababikora. Abagifite imyumvire ko uyatanze agira ikibazo batwegera tukabasobanurira ukuri. Nta bibazo bibamo nk’uko babivuga kuko amaraso watanze mu masaha 24 gusa uba wamaze kuyasubirana".

Imibare ya RBC igaragaza ko ubwitabire bw’abatanga amaraso mu Rwanda buri ku kigero cya 93%, iyi Raporo kandi igaragaza ko buri munsi mu Rwanda hakenerwa udusashe 288 rw’amaraso mu rwego rwo gufasha abarwayi kugarura ubuzima.